Ukekwaho kwica mwishywa we muri Jenoside yagejejwe imbere y’urukiko

Nyanza: Ubushinjacyaha bukurikiranyeho abagabo babiri icyaha cyo kwica umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abaregwa basaba ko bakurikiranwa badafunzwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko umwana witwaga Fidele yishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyirarume witwa Ntakirutima Pierre w’imyaka 46 na Nsabimana Felix w’imyaka 49 bamusanze aho yihishe mu giti cy’ipera baramumanura baramukubita, bamutema amano n’ibindi bice by’umubiri maze bamushyira Interahamwe kuri bariyeri ziramwica.

Aba bagabo bo mu kagari ka Kadaho, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, Ubushinjacyaha buvuga ko hari imvugo z’abatangabuhamya zibashinja ko bababonye bashorera nyakwigendera bamushyiriye Interahamwe, zamwishe zimujugunya mu musarani.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Turasaba ko aba bakurikinwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.”

Ntakirutimana Pierre yavuze ko atatemye mwishywa we ko ahubwo yaje abasanga bamujyana kwa Mpagazehe abibategetse kuko yari umuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uwo ngo yaje kumwica kuko yanabyireze ubu akaba ari kubiryozwa.

Nyirarume wa nyakwigendera uregwa, asaba ko yakurikiranwa adafunzwe.

Nsabimana ahakana ko batamukuye mu giti cy’ipera, kandi ko batamutemye amano ngo ntabyo yabonye ahubwo bamujyanye kuri uwo muyobozi Mpagazehe ari muzima. Nsabimana na we asaba gukurikinwa adafunzwe.

Me Mpayimana Jean Paul wunganira abaregwa avuga ko nyakwigendera yageze ku bo yunganira bari abana, na nyakwigendera yari umwana maze Mpagazehe nk’umuyobozi abategeka kumujyana iwe byumvikane ko uwo Mpagazehe yari azi ibyo arimo nk’umuntu mukuru.

Me Jean Paul avuga ko nyakwigendera yasanze abo yunganira bari kuzerera nta ntwaro bari bafite ngo baramutema.

- Advertisement -

Yabwiye urukiko ko nubwo barezwe ariko ari n’abatangabuhamya. Ati “Felix we ubwe yari afite imyaka 19 mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rukiko Gacaca rwa mbere akatirwa igifungo cy’imyaka 14, ajurira mu rukiko gacaca rwa Cyabakamyi agirwa umwere.”

Me Jean Paul avuga ko abishe nyakwigendera Fidele bahari naho Felix yunganira atahanwa kabiri kandi ku cyaha kimwe.

Yavuze ko Pierre wari na nyirarume wa nyakwigendera yabibajijweho mu ikusanyamakuru rya Gacaca bagasanga yari umwana afite imyaka 16 niko kumureka.

Me Jean Paul yasoje asaba ko abo yunganira barekurwa bagakurikiranwa bari hanze byaba ngombwa urukiko rukabategeka ibyo bubahiriza.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi muri uyu mwaka wa 2024 bari batuye mu kagari ka Kadaho, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Uretse aba batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya jenoside nk’icyaha kidasaza, muri Nyanza muri uyu mwaka wa 2024 hari abandi na bo bari gukurikiranwa nyuma y’imyaka 30 barenga 35 barimo uwayoboraga Polisi i Nyanza SP Eugene Musonera, Maniraho Emmanuel wabaye konseye mu cyahoze ari komini Kabirizi, Mutabaruka Paulin wabaye Burugumesitiri mu cyahoze ari komini Rukundo, akaba Gitifu w’umurenge wa Cyabakamyi, Mukingo, Nyagisozi n’abandi.

Niba nta gihindutse urukiko ruzafata icyemezo niba bariya bagabo bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo cyangwa bagakurikiranwa badafunzwe muri iki Cyumweru.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza