Umugabo yishyikirije RIB avuga ko yishe umugore we

Umugabo witwa Niyomukesha Evariste ufite imyaka 42 yishe umugore we  Mukeshimana Claudine babanaga byemewe n’amategeko.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gisa, akagari ka Gisa ho mu murenge wa Rubavu. Bari bamaze ibyumweru bibiri bimutse bavuye mu karere ka Rutsiro.

Nkuko amakuru aturuka ahabereye icyaha abyemeza ni uko Niyomukesha Evariste ubwo yishyikirizaga urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzaha, RIB yavuze ko yahiritse unugore we wari wicaye ku ntebe  akitura hasi bikamuviramo gupfa, kandi ko ntacyo bapfaga.

Umuturanyi wabo yatubwiye ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane yatumye uyu mugabo afungwa n’inkiko.

Ati “Bari basanganwe amakimbirane cyane ko uyu mugabo yari amaze hafi umwaka muri Gereza ya Nyakiriba azira gukubita umugore, no kumumenaguriraho imashini idoda yakoreshaga.”

Ntaganda Hicham Jean Marie Vianney umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisa yemeje aya makuru, avuga ko bari bamaze iminsi mike bimutse kandi ko batavuganaga nabi.

Ati “Byabaye nimugoroba umugabo azinduka afata umwana wabo w’imyaka 6 amujyana iwabo araduhamagara atumenyesha ko yishe umugore, atubwira aho yasize urufunguzo ahita yishyikiriza RIB.”

Yakomeje avuga ko RIB yamujyanye ahabereye icyaha, naho umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.

Yakomeje avuga ko bari bamaze iminsi 14 bimutse, kandi ko babanaga neza nubwo umugabo yari amaze igihe afunguwe kubera guhohotera umugore.

- Advertisement -

Nyakwigendera asize umwana umwe.

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW