Abanyarwanda bijejwe umutekano usesuye mu gihe cy’Amatora

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri w'umutekano yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu gihe cy'amatora

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu , Dr Vincent Biruta, yijeje Abanyarwanda umutekano mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Abanyarwanda bose kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, barazindukira mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu , Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge z’umutekano mu gihe cy’amatora.

Ati “ Umutekano w’u Rwanda wo urahari , umutekano urahari usesuye ariko icyo dusaba Abanyarwanda  ku birebana n’umutekano na none, ni ukubahiriza amategeko, kubahiriza amategeko agenga  amatora , amabwiriza yatanzwe kugira ngo igikorwa cy’amatora kigende neza.”

Yakomeje ati “Umutekano rero ni aho wubakira, naho ubundi umutekano mu gihugu muri rusange urizewe , umeze neza kandi byagaragaye no muri ibi byumweru bitatu tumaze twamamaza mu gihugu hose , rero nta mpungenge dufite ujyanye n’aya matora tuzagira ku wa mbere.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, nayo itangaza ko imyiteguro ya site zizifashishwa mu bikorwa by’Amatora iri kugana ku musozo kuko 90% bya site zose mu gihugu zamaze gutegurwa mu buryo bwuzuye, mu gihe izindi nazo ziri kwitabwaho hakorwa imirimo ya nyuma.

NEC igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 imbere mu gihugu n’izindi 158 zizifashihwa n’Abanyarwanda bari mu mahanga.

Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 mu gihe abari mu Rwanda bazatora ku itariki 15 Nyakanga.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -