Perezida Paul Kagame uherutse kwegukana intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu, yashimangiye ko u Rwanda ruguyaguya abanzi barwo kugira ngo bakorane neza, ko ariko iyo bavuniye ibiti mu matwi rutabatenguha mu bijyanye no kwirwanaho.
Ibi yabigarutseho mu birori byabereye muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2024, byo gushimira ku mugaragaro abantu bose bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Abatumiwe muri uwo musangiro bashimiwe uruhare bagize mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye hirya no hino mu gihugu.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimiye umuryango we by’umwihariko, avuga ko mu bikorwa bye bya buri munsi umubera akabando.
Ati “Hari Ange wanjye n’umugabo we Bertrand, Ian, Yvan ndetse n’umukuru w’undi w’urugo (Jeannette Kagame) ndetse n’inshuti z’abana bacu, bakorana zikabatera imbaraga, ndetse zikabakomeza”.
Perezida Kagame yashimiye kandi n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakoranye nawe umunsi ku wundi kugeza ibyumweru bitatu yamaze yiyamamaza birangiye.
Yashimiye urwego rw’Abikorera ku giti cyabo kuko batanze umusanzu watumye abaturage bagira inyota mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe.
Kagame kandi yashimiye abahanzi bazengurukanye igihugu na FPR Inkotanyi ndetse asaba buri wese kumukora mu ntoki.
Yashimiye kandi inzego z’umutekano kuko zitwaye neza mu kazi zari zishinzwe, yungamo ko ahora abashimira.
- Advertisement -
Ati ” Ndabashimira ko barinda umutekano bakawurindira n’inshuti z’u Rwanda, abo turabamenyereye kandi ntacyo twababurana”.
Yashimye ko urubyiruko rw’u Rwanda rw’ubu rwatangiye kwigana imico y’abarubyaye kandi ko bizakomeza kuranga Abanyarwanda.
Yavuze ko n’ubwo ibibi u Rwanda rwaciyemo bihora bigaruka mu mitwe y’abaturage ariko bitazongera kubaho ukundi.
Kagame yavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose cyangwa abantu bagira inshuti, bakagira n’abanzi ariko ko u Rwanda rushyira imbere ubushuti no gukorana neza n’ibindi bihugu.
Ati“Iyo rero duhereye ku mbaraga zacu, dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n’abashaka ko dukorana neza, tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha.”
Yavuze ko Abanyarwanda na FPR Inkotanyi bafite imyumvire ya kamere n’intekerezo nyarwanda yo kutirara ku mahoro n’umutekano by’igihugu.
Ati ” Ku banzi bacu tuzagerageza kubereka ko twakorana ariko nibahitamo gukomeza kuba abanzi, ntabwo tuzabatenguha mu kwirwanaho.”
Perezida Kagame yavuze ko umuryango wa FPR Inkotanyi ufite byinshi byo gukora kandi ko yizeye ko ku bufatanye bwa buri umwe bizagerwaho.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW