Abarimo uwagiye kwishyuza ubuyobozi amafaranga yasigaye yica umuntu bakatiwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza : Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwafunze by’agateganyo abantu batatu  barimo uwagiye gusaba ubuyobozi kumwishyuriza amafaranga yasigaye yica umuntu.

Abafunzwe by’agateganyo ni Ntawupfabimaze Athanase w’imyaka 26 bikekwa ko yishe umuntu bakamwizeza amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000frw)  bakamuha avansi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw) andi asigaye ntayahabwe maze akajya gusaba ubuyobozi kuyamwishyuriza  .

Uyu waka ayo mafaranga, bikekwa ko yagize uruhare mu rupfu  rwa Mukeshimana Clementine w’imyaka 35.

Icyo gihe Mudugudu nawe yahise atanga amakuru  uriya Athanase nawe atabwa muri yombi.

Undi wafunzwe ni Nyamurinda Theophile w’imyaka 42 bikekwa ko ariwe watanze ikiraka ngo bice umugore we ko bari basanzwe baratandukanye (Yarashatse undi mugore) kuko umugore we atabyaraga .

Na Ndagijimana Vincent w’imyaka 76 bikekwa ko nawe mu kwica nyakwigendera yafatanyije nabamwishe aho yabamurikiraga  n’itoroshi bari kumuniga.

Bose urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwabakatiye  gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Baburana, Ntawupfabimaze Athanase yashinjaga Nyamurinda umugabo wa nyakwigendera ko bafatanyije kumwica bamunigishije igitenge aho umusaza Vincent we yabamurikiye bari kumwica.

Ni mu gihe Theophile we yahakanaga ibyo aregwa , yihakana Athanase ko batafatanyije.

- Advertisement -

Naho Muzehe Vincent we yavugaga ko atari guhabwa ikiraka cyo kwica ku buryo batari kubura undi musore  bakoresha , nawe agahakanaga ibyo yaregwaga.

Me Jean Paul Mpayimana wunganiraga Nyamurinda Theophile we yavugaga ko ubuhamya bwa Athanase budakwiye guhabwa agaciro kuko akwiye kubanza gupimwa hakarebwa niba ari muzima kuko ibyo yakoze nta muntu muzima wabikora, l agasaba ko umukiriya we yarekurwa agakurukiranwa adafunzwe.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko abaregwa bose uko ari batatu bakurikiranwa bafunzwe mu gihe Iperereza rigikomeje.

Urukiko rwariherereye rusanga kuba Athanase ashinja bagenzi be kwica uriya mugore ari impamvu ikomeye yatuma abaregwa bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bityo  bakomeza gukurikirwa bafunzwe.

Bose bari batuye mu Mudugudu wa Bayi mu kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Bikekwa ko nyakwigendera bamwishe mu kwezi Kwa Kamena 2023 ,umwe muri bo ajya kubyibwirira umukuru w’Umudugudu mu kwezi Kwa Ukuboza 2023 niko guhita batabwa muri yombi bakaba bagomba guhita bajyanwa mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/ Nyanza