Pariki y’Akagera yatangaje ko abayisura biyongereyeho 22% ,kandi n’ ibyinjizwa bivuye mu bukerarugendo byiyongereye.
Iyi Pariki yatangaje ko ibyinjijwa n’ ubukerarugendo byiyongereyeho 6% mu gihembwe cya mbere cya 2024, ugereranyije no mu 2023.
Abasuye Pariki y’Akagera cyane mu mezi atandatu ashize , abo mu Rwanda [bihariye 50%] . Abandi ni Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Canada, u Bwongereza, u Buholandi n’u Buhinde.
Iyi Pariki ivuga kandi ko muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka , abanyeshuri 2000 n’abarimu 300 bayisuye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Nyuma yo kuyisura , basyishyizeho amahuriro y’abanyeshuri n’abarimu, bahabwa amahugurwa agamije gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Pariki y’Akagera ivuga ko abanyeshuri barenga 3794 bo mu Rwanda n’abo mu Karere, bagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 50%.
Abanyarwanda basura pariki y’akagera bari kuri 45%, amafaranga yinjiye muri pariki y’Akagera mu mwaka wa 2010 yari amadolari ibihumi 203$ naho mu mwaka wa 2022 yageze ku madolari miliyoni 3.74$ kubera ubwiyongere bw’abasura pariki.
Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120, ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 12. Muri zo harimo eshanu nini ku Isi, ni ukuvuga Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.
UMUSEKE.RW
- Advertisement -