AFC/M23 yashinje Congo kutubahiriza agahenge katanzwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’umutwe witwaje intwaro wa M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryashinje ubwo butegetsi kubuza impunzi gusubira mu byazo nka kimwe mu byari bikubiye mu gahenge katanzwe n’impande zombi.

Ubutegetsi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika buherutse gutangaza ko tariki ya 5 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2024, hemeranyijwe agahenge mu ntambara ihanganishije Igisirikare cya Congo na M23.

Ku ya 17 Nyakanga 2024, Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yatangaje ko aka gahenge kongereweho iminsi 15, asaba impande zirebwa na ko kukubahiriza.

Matthew yagize ati “Amerika yakiriye neza inyongera y’iminsi 15 ku gehenge hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC kandi turasaba abo mu karere bose kukubahiriza.”

Kuri uyu wa Mbere tariki, 22 Nyakanga 2024, mu Itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, yavuze ko bo bakiriye neza kandi bakubahiriza ibyari bikubiye mu gahenge katanzwe bwa mbere ariko ko ubutegetsi bwa Kinshasa n’Ihuriro ryabwo ritubahirije agahenge.

Ati “Aka gahenge ntabwo kubahirijwe n’Ihuriro ry’ingabo z’Ubutegetsi bwa Kinshasa, ritigeze ryemerera abari mu nkambi kugaruka mu duce bahozemo mu mahoro, twabohowe tukanacungwa na AFC.”

Yakomeje agira ati ” Bigomba kumenywa ko ako gahenge karanzwe n’ibitero byinshi byakorwaga n’Ihuriro rya Kinshasa babigaba muri Bweramana, Ruzintaga, Kirumba, Matembe ( Kaseghe) na Masisi).”

AFC ivuga ko hari impunzi ziri mu Nkambi ya Mugunga, Kanyarucinya no mu bice bya Minova, zabujijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugaruka mu duce zahozemo.

Muri iri tangazo kandi AFC yavuze ko ibiganiro bya Luanda bireba u Rwanda na RDC gusa, bityo ko ntaho bahuriye na byo.

- Advertisement -

Yagize iti “Ntabwo AFC iri mu biganiro bya Luanda, bireba ibihugu bibiri nk’uko bigaragara mu byifuzo by’akanama k’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano. Ntabwo kandi ifite aho ihurira n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.”

Imyaka ibaye ibiri umutwe wa M23 wubuye imirwano ikomeye mu Burasirazuba bwa DR Congo, aho usaba ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi guha Aba-NyeCongo bavuga ikinyarwanda amahoro n’ubwisanzure bagafatwa nk’abandi baturage bose .

Ni Intambara ikomeje gukomerera uruhande rwa Leta ya Kinshasa dore ko umutwe wa M23, uherutse gufata Umujyi wa Kanyabayonga ufatwa nk’umwe muyikomeye mu Burasirazuba.

 

UMUSEKE.RW