AFC/M23 yashinje ingabo za Leta ya Congo kwica agahenge

Hashize igihe gito America itangaje ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa zimeranyijwe ko hajyaho agahenge k’iminsi 15, hadateye kabiri AFC/M23 yashinje Leta kukica.

Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga, 2024 nibwo Ibiro bya Pereiza muri America byasohoye itangazo rivuga ko icyo gihugu cyavuganye n’u Rwanda na Congo ku bijyanye no gushyiraho agahenge k’iminsi 15 mu burasirazuba bwa Congo.

America ivuga ko impande zihanganye zemeje ako gahenge kagamije ko abaturage bahunza intambara bagera kuri miliyoni 3 bagerwaho n’inkunga, abanda bagasubira mu byabo.

Umuvugizi wa AFC/M23 Laurence Kanyuka yavuze kuri X yahoze ari Twitter, ko ihuriro rifatanya n’ingabo za Leta ya Congo, ririmo FDLR, abacanshuro, imitwe ya Wazalendo, ADF, ingabo z’u Burundi na SADC ko barashe ahitwa Matembe, muri km 12 uvuye ahitwa Kaseghe.

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, rifatanya na M23 rivuga ko ryo ririmo kubahiriza agahenge kasabwe na America bityo rikavuga ko ingabo za Leta zirimo kukarengaho.

Itangazo rivuga ko AFC/M23 yereka akarere, abatuye Congo n’amahanga ko ingabo za Leta ya Congo, zikoresheje akanya ko kuba AFC/M23 iri kubahiriza agahenge zigakagaba ibitero bigizwe no kurasa ku baturage no mu bice bituwe cyane.

Uruhande rwa Leta ya Congo ntacyo rwatangaje kuri ibi birego.

Hashize iminsi AFC/M23 ifashe agace ka Kanyabayonga n’utundi duce two muri Terotwari ya Lubero turimo ahitwa Kirumba.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW