Aimable yongereye amasezerano muri Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro wo hagati, Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kane, tariki  ya 11 Nyakanga 2024, ni bwo  uyu myugariro yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri  acyambaye ubururu n’umweru.

Uyu musore yari amaze igihe mu biganiro na Rayon Sports ariko ntiibari bakumvikanye ku bijyanye n’ibyo yifuzaga guhabwa, ari na byo byatumye atinda kongera amasezerano.

Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports aho yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

N’ubwo yagize ikibazo cy’imvune cyatumye atabona umwanya uhagije ndetse no kuba yaricazwaga na Rwatubyaye Abdul waje kugurishwa muri Macedonia nyuma y’aho, Aimable yatwaranye na Murera ibikombe bibiri ; icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

Agiye guhanganira umwanya na bagenzi be bo mu bwugarizi barimo Umunya-Sénégal, Omar Gningue uherutse gusinyira Rayon Sports avuye muri As Pikine y’iwabo.

Gikundiro ikomeje imyitozo mu Nzove yitegura umwaka w’imikino utaha uzatangira mu kwezi gutaha.

Muri Nyakanga umwaka ushize, ni bwo yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Aimable yahisemo kuguma muri Gikundiro kugeza mu 2026

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW