Ally Niyonzima n’umukunzi we bongeye guterana imitoma

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Niyonzima Ally n’umukunzi we usanzwe ari Umunyamideli uzwi nka Muni Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga, bongeye kugaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2022, ni bwo Niyonzima Ally yagaragaye ari mu bihe byiza n’umukunzi we nyuma yo kumusanga mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Aba bombi babicishije ku mbuga nkoranyambaga za bo zirimo Instagram, buri umwe akomeje kugaragaza ko yishimiye kandi anyuzwe n’urukundo ahabwa na mugenzi we.

Mu minsi ibiri ishize, uyu mukinnyi yashyize amafoto y’umukunzi we kuri Instagram ye, maze ayaherekesha ururabo rusobanura urwo amukunda.

Amafoto yagaragaye mu masaha make ashize ashyizwe kuri Instagram ya Ally, agaragaza we na Muni Boss Lady basomana umunwa ku wundi ndetse baryohewe.

Ubwo yari ageze i Burundi agiye kureba Ally mu mwaka ushize, uyu musore yahise amusaba kuzamubera umugore w’isezerano ndetse abimwambikira impeta imbere y’inshuti ze za hafi.

Ubusanzwe Muni Boss Lady asanzwe aba mu gihugu cya Nouvelle-Zélande, yatangiye kuvugwa mu rukundo na Ally nyuma yo gupfusha uwari umugabo we, Kapaya Christus mu 2018. Nyuma y’umwaka umwe gusa umugabo we apfuye, ni bwo uyu Munyamideli w’Umunyarwandakazi yatangiye kuvugwa mu rukundo na Niyonzima udafite ikipe ubu.

Ally n’umukunzi we bongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga
Muni Boss Lady na Ally bongeye kugaragaza ko bombi baryohewe
Ally yongeye kwereka Muni Boss Lady ko amukunda
Basohokana kenshi

 

Muni Boss Lady ni umukobwa ufite uburanga bwakuruye Ally
Kenshi aba yasohokeye ahatuma aruhuka
Muni Boss Lady yigaruriye umutima wa Ally Niyonzima
Ni umukobwa ukora ingendo cyane

UMUSEKE.RW

- Advertisement -