Argentine yisubije Copa América

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yisubije Igikombe cy’Irushanwa rihuza Ibihugu byo muri Amerika y’Epfo (Copa América) nyuma yo gutsinda Colombia igitego 1-0, mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Iki gikombe ni icya 16 cy’iri rushanwa batwaye, bahita barenga agahigo ka Uruguay yari ibitse byinshi (15).

Iminota 90 y’umukino n’ind ine bongeyeho ntiyari ihagije ngo igene uwegukana igikombe kuko yarangiye ntayibashije kunyeganyeza inshundura. Mu minota 30 y’inyongera (extra-time) wabonaga amakipe yombi yananiwe, ariko ntibyabujije Lautaro Martínez gutsindira Argentina ku munota wa 111, kiba igitego cye cya gatanu muri iri rushanwa.

Ni intsinzi La Albiceleste babonye biyushye akuya kuko bakinnyi iminota myinshi y’umukino badafite kizigenza wabo Lionel Messi wavuye mu kibuga ku munota wa 64 nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune.

Nyuma y’umukino ibihumbi by’Abanya-Argentine basingije ikipe yabo by’umwihariko Martínez wabatsindiye igitego cyabahaye ibyishimo.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine iri mu bihe byiza muri iyi myaka ya vuba aha kuko mu 2021 yatwaye Copa América, mu 2022 itwara Igikombe cy’Isi, none yongeye kwisubiza indi Copa América. Kuri ubu, bagiye kurushaho kwitegura kugira ngo barebe ko bazabasha kwisubiza Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Messi na bagenzi be basoje bamwenyura
Messi yamwenyuraga
Yavuye mu kibuga arira
Yari ahangayitse
Yasoje mu byishimo
Di Maria ari mu bafashije Argentine
Lautaro Martinez yasoreje mu byishimo
Ni umusore wavunikiye iki gikombe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW