Batandatu basanzwe muri Hotel bapfuye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hatangiye iperereza ku cyateye imfu z'abantu batandatu muri hoteli ya Thailand

Abantu batandatu bafite ubwenegihugu bwa Vietnam,  bapfiriye muri hoteli yo mu mujyi wa Thailand , Bangkok nkuko polisi y’icyo gihugu ibitangaza.

Bamwe mu bitabye Imana, bafite ubwenegihugu bwa vietnam na Amerika nkuko guverinoma ibivuga.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu, bivuga ko mu mujyi wa Bangkok, muri hotli y’inyenyeri eshanu yitwa Hyatt Erawan Bangkok  ari ho hagaragaye iyo mirambo.

Hari habanje gutangazwa ko habayeho iraswa muri yo hoteli gusa andi makuru avuga ko habayeho gushyira uburozi mu biribwa nubwo bitaremezwa na leta

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Srettha Thavisin yageze ahabereye ibyo, ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byabaye.

Yongeyeho ko “ Ntidushaka ko iki kibazo gisiga icyasha ku gihugu cyacu n’ubukerarugendo bwacu.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko polisi  iza kwemeza niba ko baba barashwe cyangwa hari ibyo baba bagaburiwe mu masaha 24 ashize.

Amakuru avuga ko impamvu bikekwa baba barozwe ari uko muri iyo hoteli , hasanzwe ibikombe y’icyayi n’ikawa hafi y’aho y’iyo mirambo.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -