Biramahire Abeddy yabonye ikipe nshya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyarwanda ukina mu gice cy’ubusatirizi, Biramahire Abeddy, yabonye akazi gashya mu kipe ya Clube Ferroviário de Nampula (Nampula Railway Club) yo mu cyiciro cya mbere muri Mozambique.

Muri Gashyantare 2023, ni bwo Biramahire Abeddy yerekeje mu kipe ya UD Songo yo mu cyiciro cya mbere muri Mozambique nyuma y’uko yari avuye muri Al-Suwaiq Club yo muri Oman yakiniye amezi 6 gusa.

Nyuma y’umwaka umwe n’igice yari amaze muri UD Songo, ubu Biramahire ni umukinnyi mushya wa Clube Ferroviário de Nampula (Nampula Railway Club) yo mu cyiciro cya mbere muri Mozambique.

Nampula Railway, ni ikipe yashinzwe mu 1924. Ibitse igikombe kimwe cya shampiyona yegukanye mu 2004, itwara igikombe cy’igihugu cya 2003.

Iyi kipe kandi kuva yashingwa, yageze ku mukino wa nyuma mu 2007. Iheruka mu marushanwa ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru, CAF, mu 2008.

Uyu rutahizamu w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yaciye mu makipe nka Police FC, Mukura VS na AS Kigali.

Biramahire Abeddy ni umukinnyi mushya wa Nampula
Yakinaga muri UD Songo na yo ikina shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Mozambique

UMUSEKE.RW