Congo igiye kuburanisha Corneille Nangaa wa AFC/M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro ko guhera ku wa 24 Nyakanga izaburanisha Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be.

Ni ibyasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ya RDC ryashyizweho umukono ku wa 22 Nyakanga 2024.

Nangaa na bagenzi be batatangajwe amazina ngo bazaburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Gombe i Kinshasa.

Ibyaha baregwa birimo ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha by’intambara ndetse n’ubugambanyi bwo mu bwoko bwo hejuru.

Ni ibyaha bashinjwa gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho inyeshyamba za M23 zimaze igihe zesurana n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.

Biteganyijwe ko Nangaa na bagenzi be bagomba kuburanishwa badahari.

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC yiyunze n’abarimo umutwe wa M23, bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC).

Ni ihuriro ryashingiwe i Nairobi muri Kenya, rikaba rifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -