Congo yavuye ku izima, intumwa zayo zahuye n’iza AFC/M23

Ku nshuro ya mbere, Guverinoma y’i Kinshasa yavuye ku izima ihura imbona nkubone n’umutwe uyirwanya ku mugaragaro wa AFC/M23. Aho hari i Kampala muri Uganda. Iyo mishyikirano irimo irakorwa mu ibanga.

Amakuru agera ku UMUSEKE aremeza ko muri iyo mishyikirano yatangiye kuri uyu wa 22 Nyakanga, intumwa za guverinoma y’i Kinshasa ziyobowe na Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco, ari kumwe na Mutuale Malangu ndetse na Okankwa Bukasa Anselme.

Abbé Bahala asanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).

Intumwa za RD Congo zizamara iminsi itanu i Kampala nk’uko bigaragazwa na ’Ordre de mission’ yashyizweho umukono na Me Mwandiamvita usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wungirije wa RD Congo akanaba Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abahoze ku rugamba.

Abitabiriye ibi biganiro ku ruhande rwa AFC/M23 barimo René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro uyu M23 wari warasinyanye na Kinshasa.

Harimo Lawrence Kanyuka umuvugizi w’ishami rya Politiki rya M23, Yannick Kisola na Col Imani Nzenze umwe mu basirikare batinyitse ba M23.

Ibi biganiro by’ibanga biri kuba ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, anaba umuhuza mu bibazo bya RD Congo.

Amakuru aturuka i Kampala atubwira ko imyitwarire ya Leta ya Congo na M23 yari myiza mu mishyikirano, bikaba bitanga icyizere.

Gusa mu butumwa bwo kuri X, Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya RD Congo yigaramye ibyo kohereza Intumwa i Kampala mu biganiro na AFC/M23.

- Advertisement -

Yagize ati ” Nta muntu washyizweho na Guverinoma kugira ngo aganire ku buryo ubwo ari bwo bwose n’abaterabwoba ba RDF/M23 i Kampala.”

Hashize igihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo itangaza ko idashobora kuganira na M23 kuko iyifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Congo yavuze ko ibona M23 igenzura Bunagana n’igice kinini cya teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi mu Ntara ya Kivu ya ruguru nk’umutwe w’iterabwoba kandi bataganira nawo niba ibyo bidahindutse.

Yavugaga ko yaganira na M23 ari uko “ihagaritse ibikorwa byayo by’ibyaha, ikava mu duce twose yafashe, abaturage bahunze bakagaruka mu byabo ndetse uyu mutwe ukamburwa intwaro abawugize bagasubizwa mu buzima bwa gisivili”.

Mu bihe bitandukanye, umutwe wa M23 watangaje ko ibyo ubutegetsi bwa Tshisekedi busaba bidashoboka kuko nta na santimetero n’imwe bazasubiraho inyuma.

Aboherejwe i Kampala na Leta ya Congo basinyiwe iminsi itanu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW