Corneille Nangaa ushinjwa ubuhemu na Congo ari kuburanishwa adahari

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Nangaa ashinjwa na leta ya Congo gukorana n'amahanga mu kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ejo ku wa gatatu batangiye kuburanisha Corneille Nangaa,wahoze ayoboye komisiyo y’amatora muri iki gihugu,  ndetse na bamwe mu bagize umutwe wa M23  .

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024, ruri kuburanishirizwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iherereye i Kinshasa, urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rukaba ari rwo ruburanisha uru rubanza.

Nangaa araburanishwa adahari  ku cyaha cyo gushinga no kuyobora Alliance du Fleuve Congo (AFC), umutwe wa Politiki na gisirikare urimo n’umutwe wa M23.

Alliance du Fleuve Congo (AFC) uri gufatanya na M23  mu kurwanya igisirikare cya Congo, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho uyu mutwe umaze gufata uduce twinshi.

Ababuranishwa muri uru rubanza ni 25 babarizwa muri AFC/M23.  Barimo: Nangaa nk’umuyobozi wabo n’umugore we Yvette Lubanda Nazinda wahungiye i Burayi, Gen Sultani Makenga, Bertrand Bisimwa, Brig Gen Bernard Byamungu, Lawrence Kanyuka na Lt Col Willy Ngoma.

Muri 25 baburanishwa, batanu ni bo Leta ya RDC yashoboye gufunga, ni na bo bagaragaye mu rubanza.

Aba ni Eric Nkuba wafatiwe muri Tanzania mu ntangiriro za 2024, Nicaisse Samafu Makinu, Nangaa Baseane Putters na Nkangya Nyamacho Microbe na Safari Bishori Luc.

Umunyamategeko  wabo yawiye BBC ko afite amakenga ku iburanishwa ryabo kuko harimo n’abashobora gukatirwa igihano cy’urupfu.

Aba bageze imbere y’Ubutabera, bashinjwa ibyaha byo guhemukira igihugu mu gukorana n’ibihugu by’amahanga bagamije guhungabanya leta ya  Congo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW