DAR PORT KAGAME CUP: APR yageze muri 1/2

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 cy’Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati  (DAR PORT KAGAME 2024) yahoze yitwa CECAFA Kagame Cup 2024, nyuma yo kunganya 0-0 na SC Villa Jogoo yo muri Uganda, igahita iyobora itsinda.

Wari umukino wa nyuma mu ya matsinda wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024, kuri KMC Stadium, saa Sita z’amanywa.

APR FC yaje mu mukino ishaka inota rimwe gusa kugira ngo ikomeze muri 1/2, mu gihe SC Villa yo yasabwaga gutsinda.

Abasore b’Umutoza Darko Novic batangiye neza umukino bashaka kubona igitego cya kare nk’uko babigenje bakina na Singida Black Stars ku mukino ubanza.

Nyuma y’uburyo bageragezaga, ku munota wa 30 w’umukino ni bwo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ yafunguye amazamu binyuze kuri koruneri yari itewe neza na Ruboneka Jean Bosco.

Abasore b’Abagande bakimara gutsindwa igitego bakoze iyo bwabaga ngo bajye kuruhuka hari icyo bibwiye ; ibyo ku munota wa nyuma w’igice cya mbere bagezeho. Ni igitego cyatsinzwe na Najib Yiga nyuma y’umupira wari uhinduwe uturutse ku ruhande rw’iburyo ba myugariro ba APR FC bananirwa ku wukura mu rubuga rw’amahina, maze uyu musore w’imyaka 21 ahita anyeganyeza inshundura.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yazanye imibare myinshi mu gice cya kabiri cy’umukino kugira ngo ibashe kurinda neza izamu ryayo kuko kunganya byari biyihagije kugira ngo igere mu cyiciro gikurikira.

Victor Mbaoma wagize ikibazo cy’imvune na Taddeo Lwanga bahaye umwanya Mamadou Sy na Yussif Dauda. Ni nako kandi ku munota wa 65 Sharif Eldin Shaiboub wari umaze igihe atari kumwe na bagenzi be yinjiye mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan.

SC Villa yakomeje gushyiramo akagufu ngo ibone igitego cyayiramira, ariko ubwugarizi bwa APR FC ntibubakundire.

- Advertisement -

Nyuma yo kubona ko abasore be bari kotswa igitutu, Umutoza Darko yongereyemo amaraso mashya y’abakina bugarira, Dushimimana Olivier watsinze igitego aha umwanya Ndayishimiye Dieudonne “Nzotanga”, naho Umunya-Sénégal Alioun Souane asimbura Mugisha Gilbert ‘Barafinda’.

Iminota 90 n’itatu y’inyongera yarangiye Nyamukandagira inganyije igitego 1-1, ihita ibona itike yo kuzakina imikino ya 1/2 kuko yasoje iy’amatsinda iyoboye n’amanota arindwi, Villa iba iya kabiri n’amanota atanu, Singida Black Stars iba iya gatatu nyuma yo kubona intsinzi yayo ya mbere itsinze El-Merriekh Bentiu ibitego 3-1, mu gihe iyi El Merriekh yo muri Sudani y’Epfo yatahanye inota rimwe gusa.

Myugariro w’ibumoso akaba na Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino. Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya kuko no ku mukino batsinzemo El Merriekh Bentiu igitego 1-0 ari we wari watwaye iki gihembo.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi
Buri kipe yagerageje gusatira
SC Villa yacishagamo ikiharira umupira
APR FC yageze muri 1/2
Byiringiro Gilbert ari mu bitwaye neza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW