Dr Habineza Frank ngo azafasha ab’i Gicumbi kubaha ingurane batabonye

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Dr Frank Habineza abwira abaturage ibyo azabafasha gukemura nibamutora

Dr Frank Habineza wa Green Party akomeje kwiyamamaza ngo yigarurire imitima y’Abanyarwanda bazamutore ku mwanya wa Perezida, kuri uyu wa Gatatu yari i Gicumbi.

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 bakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wabo, ibikorwa byabereye mu mujyi wa Gicumbi, mu murenge wa Byumba.

Dr Habineza Frank yijeje abanya- Gicumbi ko azabahesha ingurane z’ibyabo byangijwe hakorwa ibikorwa remezo, ariko bamwe ntibishyurwe, ngo n’abishyuwe bahawe amafaranga adahagije.

Yabwiye abari bateraniye aho ko hari bimwe mu bibazo azi byugarije abaturage, batuye mu karere ka Gicumbi byamugezeho akwiriye kubanza guhita akemura nibaramuka bamutoye akaba Perezida w’igihugu.

Ibyo azaheraho harimo kwishyura abatarahawe ingurane z’ibyabo byangijwe hakorwa ibikorwa remezo, kandi ngo n’amafaranga bahawe ku bayabonye azi neza ko adahagije, ngo na yo agomba kuyongera.

Yagize ati “lnaha muri Gicumbi mufite ibibazo byinshi by’ingurane, hari ahantu hanyujijwe ibikorwa bya leta, amashanyarazi, amazi, imihanda ariko ntimubone ingurane ikwiye ku gihe byose barabimbwiye ndabizi, icyo dushyize imbere ni uko itegeko rya (expropriation) ryo kuriha ingurane ryavugururwa, umuturage akajya ahabwa ingurane ikwiye kandi ku gihe bakurikije ibiciro biri ku isoko, nimutugirira icyizere ibyo tuzabikora.”

Yakomeje agira ati: “Kuko niyo bakubariye amafaranga y’ingurane ikamara imyaka ine, usanga ntacyo akumariye, turashaka ko mujya mwishyurwa vuba kandi bikajyana n’ibiciro byo ku isoko.”

Dr Habineza yavuze ko hari abaturage b’Umurenge wa Rutare n’indi babujijwe kugira icyo bakora mu mirima yabo, imyaka ine ngo irihiritse.

Yavuze ko natorwa icyo azagikemura bityo umuntu ntabuzwe kugira icyo akora mu murima we gutyo gusa, ngo abure kirenganura.

- Advertisement -

Mu bindi yabijeje ni ikusanyirizo cyangwa uruganda rutunganya amata, kuko ngo abizi neza ko bafite umukamo mwinshi.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije hamwe n’Abadepite bo muri iri shyaka, birakomeza ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, mu turere twa Burera na Musanze.

Bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Green Party

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW