Gakenke: Abantu 80 bafashwe basengera mu “Kibuti” cy’Inkoko

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abafashwe bagiye kuganirizwa

Abaturage bagera kuri 80 bo mu murenge wa Gakenke, mu Karere ka Gakenke bafitiwe kibuti cyororerwamo inkoko, barimo basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’ahakwiriye gusengerwa.

Bafashwe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, ahagana saa yine n’igice.

Inzego z’umutekano zabajyanye ku Murenge kugira ngo baganirizwe ku mabwiriza agenga ahemewe gusengerwa, cyane ko ngo bari basanzwe basengera muri iyo nzu yororerwagamo inkoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga vestine yemeje iby’aya makuru avuga ko aba bantu bafashwe basenga mu buryo butemewe bityo bajyanywe kwigishwa hanyuma basubire mu miryango yabo.

Yagize ati “Abaturage turabigisha basubire mu ngo zabo cyane ko muri iyi minsi turi kugenzura insengero zikora, izigisha ibintu biyobya abaturage. Niba abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse mu kiraro cy’inkoko biteye isoni, kuko harimo abafite abana bakiri bato kandi dufite igihugu kigendera ku mategeko. Inyigisho bakeneye ni nyinshi, ibaze kujya gushakira Imana mu kiraro cy’inkoko.”

Abafashwe bajyanywe ku Murenge wa Gakenke guhabwa inama no kwibutswa amabwiriza agenga ahemerewe gusengerwa, nyuma bakaza kurekurwa bagasubizwa mu miryango yabo.

Ibi kandi bibaye mu gihe mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru harimo gukorwa umukwabu wo gusura insengero harebwa niba zujuje ibisabwa, birimo isuku, gusengera mu nsengero zuzuye, kuzishyiraho imirindankuba, kureba niba abayobora amadini n’amatorero bafite ubushobozi n’ubumenyi buhagije n’ibindi.

Ni mu gihe mu Karere ka Musanze hamaze gufungwa izigera ku 185 zitujuje ibisabwa.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW/ Gakenke

- Advertisement -