Gicumbi: Bahamirije Kagame ko bafitanye Igihango n’Inkotanyi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame ubwo yageraga i Gicumbi

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi baashimiye Inkotanyi zabanye nabo mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora u Rwanda, bagakomeza no kubana, Paul Kagame abagabira, ko nabo bazitura kumutora.

Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, muri Stade ya Gicumbi aho Umuryango FPR-Inkotanyi wari wakomereje ibikorwa byo Kwamamaza umukandinda wawo, Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mukarwego Alphonsine w’imyaka 58 waserukiye Intore z’Umuryango zirenga ibihumbi 250, zari muri Stade ya Gicumbi.

Uyu mubyeyi w’abana 10, barimo bane arera nka ‘Malayika Murinzi’ yashimiye Inkotanyi zabarinze , kugeza ubwo bajyanywe Gishambashayo babarindirayo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yasobanuye ko mu gihe urugamba rwari rurangiye, Paul Kagame yabahaye inka, nawe kugira ngo yiture FPR-INKOTANYI n’urukundo ayikunda, yahisemo kurera abana bane nka ‘Malayika Murinzi’.

Mukarwego Alphonsine yahamirije Chairman Paul Kagame ko ubu afite inzu isakaje amabati 60, kandi yarahoze aba mu nzu y’ibyatsi.

Yavuze ko ubu Umudugudu w’Icyitegererezo bubakiwe watumye abakecuru basaza neza baba ahantu hameze neza.

Yabwiye Kagame ko abo bakecuru bamutumye ngo abashimirire ‘Chairman’ w’Umuryango.

Mu Ijambo rye Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Gicumbi ko gutora uyu Muryango mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ari amahitamo meza yo kugira ngo u Rwanda rukomeze urugendo rw’iterambere.

- Advertisement -

Ati “Hanyuma rero, aya matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo kumara imyaka ,ibaye 30 yo kongera gusana, kubaka bundi bushya Igihugu cyacu.”

Paul Kagame yavuze ko kwiyubaka, bigera ku mutekano harmony kwirinda, no kurinda ibyo bubaka.

Ati “Kwiyubaka rero bihera ku mutekano, tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu. Birumvikana rero, ikiba gisigaye ni amajyambere. Amajyambere na yo ashingira ku bitekerezo bizima, bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi yavuze ko Ubukene, ubujiji, indwara ibyo byajyane n’abari barangije igihugu imyaka myinshi.

Ati “Ubukene, ubujiji, indwara, ibyo byajyanye na bariya bagiye. Abari barangije Igihugu na mbere yaho imyaka myinshi, abo bajyanye na byo, twe turi bashya.”

Yongeraho ati ” Ibyo dukwiye kwikorera, gukorera Igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese, bihera ku mutekano, imiyoborere myiza, bihera ku kutagira usigara inyuma.”

Paul Kagame yibukije abari aho ko ibyiza byinshi biri imbere ndetse ko amajyambere bifuza kugeraho bayakozaho imitwe y’intoki, biturutse mu mikorere, mu mbaraga, mu bwenge n’ubumenyi bufitwe cyane cyane n’abantu bato.

Reba Video abaturage bavuga ibigwi Kagame

https://youtu.be/h40vzfnQ6gg?si=7ngMQmXd2LeO9VOY

Perezida Kagame ubwo yageraga i Gicumbi

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gicumbi