i Goma ubujura bwitwaje intwaro bukomeje kuyogoza abaturage

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abaturage b'i Goma bigaragambije barunda amabuye mu muhanda

Abatuye umujyi wa Goma biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana uko umutekano wabo wifashe, bashinja ingabo za Leta kuba inyuma y’ubujura bubibasira.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga, 2024 imyigaragambyo ikaze yabereye mu gace kitwa Majengo (i Goma), ahitwa mu Turunga.

Abaturage bigaragambije kubera urupfu rw’abantu babiri bo mu muryango umwe bishwe n’abagabo bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Umugabo witwa Mahamba Kambale n’umugore we bishwe barashwe muri kariya gace ka Majengo, ahitwa mu Turunga muri Teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru ya Radio Okapi avuga ko bariya bantu bari bagamije kwiba ruriya rugo, ariko biza kugenda nabi.

Abaturanyi baje gutabara, abo bitwaje intwaro bahita barasa uriya mugabo n’umugore we banakomeretsa abantu bantu babiri bo muri urwo rugo, umuhungu n’umukobwa.

Imyigaragambyo yok u wa Gatatu yasabaga inzego za Leta kongerera umutekano abaturage. Abigarambya bari bafunze umuhanda Majengo – Kilijiwé.

Umwe mu baturage yavuze ko barembejwe n’abajura bitwaje intwaro, agashinja abasirikare kwinjira mu ngo bakarasa abaturage bakabica.

Yavuze ko badashaka abapolisi cyangwa abasirikare mu gace kabo, bakavuga ko umujinya bafite uzatuma bihorera ku bashinzwe umutekano, akavuga ko barushwa agaciro n’inkoko kuko bicwa bazira ubusa.

- Advertisement -

Hashize igihe ubuyobozi bwa Goma bukora ibikorwa byo kwerekana abafashwe bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro, muri bo haba harimo abapolisi, urubyiruko rwa Wazalendo cyangwa bamwe mu basirikare ba FARDC.

UMUSEKE.RW