Igitekerezo cya KNC ku kongera abanyamahanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, [KNC], ahamanya n’abifuza ko abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda biyongera bakava kuri batandatu babanza mu kibuga bakagera ku munani.

Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bakomeje kugaragaza ko bifuza ko umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda bakwiyongera.

Mu minsi ishize, Ubuyobozi bwa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda [Rwanda Premier League], bwahaye abanyamuryango ba Ferwafa, amabwiriza arimo ko umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda bakwiyongera bakava kuri batandatu babanza mu kibuga bakagera ku munani, mu gihe abagera kuri 12 bazajya bifashishwa ku rutonde rw’abakoreshwa ku mukino.

N’ubwo aya mabwiriza ataremezwa n’abanyamuryango bose ndetse na Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, bamwe mu bayobozi b’amakipe barifuza ko uyu mubare wakwiyongera.

KNC uyobora Gasogi United aganira na UMUSEKE, we yavuze ko ashyigikiye ko umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda wakwiyongera kugira ngo bitume abakinnyi b’Abanyarwanda barushaho gukoresha imbaraga no kutirara.

Ati “Kongera abanyamahanga bizafasha abakinnyi bacu gukora cyane. Nibaba umunani bizatuma Abanyarwanda bakora cyane ngo babone imyanya itatu isigaye.”

Uretse uyu muyobozi uvuga ibi, Hadji Mudaherwana Yussuf uyobora Rwanda Premier League, yemeje ko uru rwego rwasabye Ferwafa ko abakinnyi b’abanyamahanga bakongerwa bakagera kuri 12.

Ati “Twasabye Ferwafa ko bakongerwa bakagera kuri 12. Turizera ko iki cyumweru kirangira umwanzuro wa nyuma ugiye hanze.”

Biteganyijwe ko shampiyina y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu Bagabo, izatangira tariki ya 18 Kanama 2024. Amakipe yose uko ari 16 yamaze guhabwa uburenganzira bwo kuzayikina ndetse n’Ingengabihe yamaze gutangazwa.

- Advertisement -
KNC abona abanyamahanga bakina mu Rwanda bakwiyongera kwiyongera bakagera kuri 12

UMUSEKE.RW