Imikino y’Abakozi: RBC irimbanyije imyiteguro ya shampiyona 2024-25

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumenyeshwa Ingengabihe y’umwaka w’imikino 2024-25, ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ikomeje kwitegurana imbaraga kugira ngo izisubize icyubahiro yahoranye.

Mu kwezi gushize, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], ryamenyesheje abanyamuryango ba ryo, ingengabihe y’umwaka w’imikino 2024-25, kugira ngo buri umwe yitegure hakiri kare.

Nk’uko iyi ngengabihe ibigaragaza, shampiyona yagombaga kuzatangira ejo ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga ariko yatewe ipine kubera bimwe bitaruzuzwa n’abanyamuryango ba ARPST.

Gusa ibi ntibikuraho ko RBC FC yo irimbanyije imyiteguro, cyane ko yo yanatangiye imyitozo mbere y’abandi kugira ngo irebe ko yakongera kwigarurira icyubahiro yahoranye cyo kwegukana ibikombe.

Iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade wungirijwe na Méthode ndetse na Mazimpaka André utoza abanyezamu, ikorera imyitozo muri IPRC-Kigali. Ifite bamwe mu bakinnyi bahoze mu cyiciro cya mbere nka Muhinda Bryan, Neza Anderson, Byamungu Abbas, Jackson uzwi nka Rambo, Protais n’abandi.

RBC FC imaze gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika inshuro zigera kuri ebyiri nyuma yo kwegukana ibikombe bya shampiyona bibiri birimo icya 2021-22 n’icya 2022-24-23. Ibitse kandi igikombe cya Super Coupe cya 2022 n’i’irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’Umurimo cya 2021.

Byamungu Abbas ari mu bafite uburambe mu iyi kipe
Ikipe ikomeje imyiteguro
Imyitozo irarimbanyije
Batangiye mbere y’abandi
Imyitozo irarimbanyije
Mu 2022 yegukanye igikombe cya shampiyona
RBC FC inabitse igikombe cya 2022-23

UMUSEKE.RW