Ingengabihe y’irushanwa ry’ama-Bank yagiye hanze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutangaza umubare w’amakipe azitabira Irushanwa ngarukamwaka rihuza za Bank, rizwi nka Interbank, hamaze gutangazwa Ingengabihe y’iri rushanwa.

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’irushanwa ngarukamwaka rihuza za Bank “Interbank.”

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga, ruzaba rwambikanye ku makipe umunani yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa ritegurwa n’ihuriro ry’ama-Bank mu Rwanda, RBA.

Mu mupira w’Amaguru, hakozwe amatsinda abiri agizwe n’amakipe arindwi. Irya mbere ririmo atatu arimo Equity Bank, NCBA na I&M Bank.

Tariki ya 27 Nyakanga hazakina NCBA izahura na Equity Bank, mu gihe bucyeye tariki ya 28 Nyakanga hazakina BPR na GT Bank. Amasaha n’ibibuga zizakiniraho, ntibiramenyekana.

Muri Basketball ho, BK izatangira ikina na Ecobank tariki ya 27 Nyakanga mu gihe kuri uwo munsi, BPR izaba yakinnye na Equity Bank.

Bucyeye tariki ya 28 Nyakanga, Ecobank izakina na NCBA, mu gihe I&M Bank izaba yakinnye na BPR.

Imikino ya 1/2 mu mupira w’Amaguru, izakinwa tariki ya 24-25 Kanama, mu gihe uwa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izaba tariki ya 31 Kanama.

Imikino ya 1/2 muri Basketball, izakinwa tariki ya 24 Kanama, uwa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izabe tariki ya 31 Kanama.

- Advertisement -

Muri Volleyball, bazakina tariki ya 3 Kanama. BPR izakina na BK Saa yine z’amanywa ku kibuga cya APACOPE, mu gihe izi kipe zizongera gutana mu mitwe tariki ya 10 Kanama, zongere zesurane tariki ya 17 Kanama Saa yine z’amanywa ku kibuga cya APACOPE.

Umupira w’amaguru uzabera kuri tapis rouge i Nyamirambo no muri IPRC-Kigali, mu gihe Basketball izakinirwa ku bibuga bya Kimironko bisanzwe binakira imikino imwe n’imwe ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Amakipe yitabiriye uyu mwaka, harimo BK, Equity Bank, Zigama CSS, NCBA, BPR, Ecobank,  GT Bank na I&M Bank. Hazakinwa imikino irimo uw’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball no Koga.

Ingengabihe y’irushanwa rihuza ama-Bank, yasohotse
Muri Volleyball, amakipe azahura ubundi hazabarwe amanota
Abategura iri rushanwa bavuze ko riteguye neza
Ntare Tony uyobora RBA, ahamya ko hari byinshi byo kwishimira muri Interbank

UMUSEKE.RW