Kayonza na Rwamagana barahamya ko Kagame abahora ku mutima

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Kagame i Kayonza

Abaturage bo mu Turere ka Kayonza na Rwamagana basezeranyije Paul Kagame kuzamutora 100% kubera ibyiza yabakoreye birimo kubaha amazi no kububakira imihanda byatumye utu duce duhinduka igicumbi cy’ubukerarugendo kandi bakaba bizeye ko n’ibindi ‘Bizaza’ kuko ‘Umvugo ye ariyo Ngiro’.

Babigarutseho kuri icyi Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, kuri Site ya Nyagatovu- Mukarange mu Karere ka Kayonza aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’umukandida wawo, Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yageze i Kayonza mu masaha ya nyuma ya saa Sita, nyuma yo kuva kuri Site ya Nsheke muri Nyagatare.

Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Anita Mutesi, waserukiye Intore z’Umuryango zari kuri Site yavuze ibyo Paul Kagame yagejeje ku baturage by’umwihariko abo ma Turere twa Kayonza na Rwamagana.

Mutesi yavuze ko mbere bari bagowe no kubona amazi kuko bavomaga mu bishanga, ariko uyu munsi bakaba bafite amazi meza.

Ati “Aka Karere mureba, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma ni uturere dufite amateka. Twari dufite ikibazo cy’amazi, twavomaga ibishanga ariko uyu munsi dufite amazi meza.”

Yongeraho ati “Biracyaza, turabizi ko bikiza, kandi twebwe abaturage twiteguye kugushyigikira 100% kuri 15 z’ukwezi kwa Karindwi, inkoko ni yo ngoma.”

Mutesi yavuze ko aborozi bo muri Kayonza batagiraga amazi yo guha amatungo, ko ariko kubera Paul Kagame ubu amazi bayabona hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Mwaduhaye amazi, muduha amazi y’amatungo, inka zajyaga zipfa, zikagandara, igihe cy’izuba bagashaka aho bazitwara bakahabura. Imana yo mu Ijuru ibahe umugisha.”

- Advertisement -

Yongeraho ati “Uyu munsi amazi y’amatungo, ni ikoranabuhanga risunika amazi mu bibumbiro, umworozi yihagarariye azireba, azibyinira.”

Abaturage nabo bakungamo bati ” Byarakemutse, Imvugo ye niyo ngiro, Byarakemutse, Imvugo ye niyo ngiro, Byarakemutse, Imvugo ye niyo ngiro.”

Uyu munyarwandakazi yasobanuye ko yatwaraga moto ajya kureba abaturage mu gihe yari umuyobozi, akagwa inshuro nyinshi bitewe n’uko imihanda yari mibi, ariko ko ubu Kagame yabubakiye imihanda myiza.

Ati “Nyakubahwa Chairman mwarakoze kuduha imihanda myiza”

Uyu munyamuryango wa FPR yavuze ko abaturage ba Kayonza, Gatsibo na Rwamagana batakwibagirwa umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo wahinduye isura y’umujyi wa Kayonza, ukubakwamo amagorofa, Amabanki n’ibindi bikorwaremezo, byatumye aka gace gahindika igicumbi cy’ubukerarugendo.

Mutesi wari waserukiye Intore z’Umuryango yavuze ko abaturage ba Nyagatovu na Kitazurwa batakwibagirwa imidugudu myiza yabubakiye ndetse na Madamu Jeannette Kagame wabubakiye ingo mbonezamikurire.

Ati “uyu munsi indabo zavuyemo amafaranga.”

Abaturage nabo “Bati uwo ni Kagame Paul mbabwira… Niyamamare Niyamamare.”

Abaturage ba Kayonza na Rwamagana basezeranyije Kagame kuzamutora 100%, tariki ya 15 Nyakanga 2024, kuko yatumye aka gace kageramo Kaminuza enye ndetse ubu Akarere ka Kayonza kakaba karimo ibitaro bya Rwinkwavu na Gahini.

Mu ijambo rye Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko ibyo Igihugu kimaze kugeraho ndetse n’imbaraga uyu Muryango ufite zishingiye ku bufatanye bwawo n’indi mitwe ya poliki.

Ati “Nagira ngo nibutse gusa ko FPR ifite imbaraga nyinshi ariko byakongeraho ubufatanye n’iyo mitwe ya politiki bikarushaho.”

i Kayonza, Paul Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho ari byinshi ko kandi ibyo FPR yanyuzemo ari byinshi ariko ikabicamo neza, ikaba igeze kure kubera abaturage.

Ati “Maze rero bantu ba Kayonza, erega nyine byavuzwe turi abaturanyi. Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ndavuga FPR, aho ibereye hano mu gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze aheza, tugeze kure kubera mwebwe.”

Paul Kagame yasabye ab’i Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Gatsibo kuzahitamo neza tariki 15 Nyakanga 2024, bagatora Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’umukandida wawo.

Perezida Kagame i Kayonza

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW