Kiyovu Sports yemeje ko yagaruye Rwabuhihi Placide

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka ine ayivuyemo, myugariro, Rwabuhihi Placide wazamuriwe izina na Kiyovu Sports, yayigarutsemo nyuma yo kudakomezanya na APR FC.

Mbere yo gutangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2024-25, abayobozi ba Kiyovu Sports bakomeje gushaka abakinnyi bo kongera imbaraga mu bice bitandukanye by’iyi kipe.

Muri iyo myiteguro, Urucaca rwahereye kuri Rwabuhihi Placide ukina mu mutima w’ubwugarizi. Amakuru UMUSEKE wahamirijwe n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports, avuga ko uyu mukinnyi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Placide yaherukaga muri iyi kipe yo ku Mumena, mu mwaka w’imikino 2017-18 na 2018-19 ubwo yayivagamo yerekeza muri APR FC yari amazemo imyaka itanu ariko yaranzwe no kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Uyu musore yazamukiye mu Isonga FA. Nyuma yo kugaragaza urwego rwiza, ni bwo yahise abengukwa n’iyi kipe yo ku Mumena, ayimaramo imyaka ibiri gusa.

Abandi bakinnyi bivugwa ko Kiyovu Sports ikomeje kuganira na bo, harimo Kubwimana Cédric wakiniraga Mukura VS, Mugenzi Bienvenu wamaze gutandukana na Police FC, Nduwimana Roméo uzwi nka Roumy wakiniraga Muhazi United.

Placide yari muri Kiyovu Sports ya 2018
Yagarutse ahamukoreye izina
Yari amaze imyaka ine muri APR FC

UMUSEKE.RW