Koga: CS de Karongi yegukanye National Summer Swimming

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi, yegukanye irushanwa ryo Koga rikinwa mu mpeshyi rizwi nka “National Summer Swimming Competition.”

Ku cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024 muri Pisine ya La Palisse Hotel yo mu Karere ka Bugesera, habereye irushanwa ryo Koga rikinwa mu mpeshyi, rizwi nka “National Summer Swimming Competition.”

Uretse abayobozi b’amakipe atandukanye, iri Rushanwa ryitabiriwe n’Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Siporo n’Iterambere, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbabazi Pamela.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe arimo Cercle Sportif de Karongi, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Les Daulphins, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports na Aquawave.

Abakinnyi basaga 80 bitabiriye iri Rushanwa, barushanyijwe mu byiciro bitandukanye, birimo icyiciro cy’abari hagati y’imyaka 10-12, 13-14, 15-16 ndetse n’icyiciro cy’abakuru guhera ku myaka 17 kuzamura. Ibi byiciro byombi byari bigizwe n’abagore n’abagabo.

Aba bakinnyi bose, boze inyogi zitandukanye zirimo Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly ndetse na Relay yakinwe n’amakipe.

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ryegukanye Irushanwa rya National Summer Swimming Competition ryakiniwe kuri Pisine ya Lapalisse Hotel mu Karere ka Bugesera.

Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba, ni yo yegukanye igikombe nyuma yo guhigika andi makipe yose bari bahanganye.

Mu koga Intera ingana na Metero 400, Cercle Sportif de Karongi yakurikiwe n’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe n’ikipe ya Les Daulphins.

- Advertisement -

Iyi kipe kandi yahize izindi mu gusiganwa mu ntera ya Metero 200, ikurikirwa na Les Daulphins mu gihe umwanya wa gatatu muri iki Cyiciro, wegukanywe na Vision Jeunesse Nouvelle.

Muri ibi byiciro by’imyaka itandukanye, barushanyijwe muri Metero 50, Metero 100, Metero 200 na Metero 400.

Abakinnyi barimo Nyirabyenda Neema, Byiringiro Christian na Bukombe Christian bakinira Cercle Sportif de Karongi, ni bamwe mu bayifashije kwegukana iri rushanwa nyuma yo gukusanya imidali mu byiciro bitandukanye.

Ku ruhande rw’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, abakinnyi barimo; Niyibizi Cédric, Alleluya Emmanuel na Uwimana Emmanuel, ni bo bafashije iyi kipe gukusanya imidali myinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard aganira n’itangazamakuru nyuma y’irushanwa, yashimiye abakinnyi bose bitabiriye ndetse ashimira abariteguye.

Ati “Ndashimira abakinnyi bitabiriye iri rushanwa, kuko bafasha Igihugu kubona Impano zizagiserukira mu marushanwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga. Abakiri bato ndabakangurira ko bashishikarira kwitabira Umukino wo Koga kuko urimo amahirwe menshi.”

Yakomeje agira ati “Twagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Akarere ka Bugesera kagira ikipe y’umukino wo Koga, kandi byatanze umusaruro. Hari kandi gukomeza imikoranire mu buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, amarushanwa atandukanye y’umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu natwe nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare, aho kuba Ishyirahamwe gusa.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yishimiye ubwitabire bw’abakinnyi muri iri rushanwa ndetse avuga ko hari abagaragaje impano muri uyu mukino kandi bazakomeza gukurikiranwa.

Ati “Turishimira ubwitabire bw’abakinnyi, cyane ko iri rushanwa ryabaye abana bari mu biruhuko. Twabonyemo impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza. Uretse kurushanwa, abaryitabiriye twabageneye ibikoresho bitandukanye, bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo, cyane ko mbere y’uko basoza ibiruhuko, na bwo bazakora irindi rushanwa hagamijwe kureba ko urwego rwa bo rwazamutse kurushaho.”

Nyabyenda Neema wafashije CSK de Karongi, yashimiye ikipe ye ku bwo guhuza imbaraga bakabasha kwegukana umwanya wa mbere ndetse ashimira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ku bwo guha abakinnyi ibikoresho bizabafasha gukarishya imyitozo ya bo.

Umukino wo Koga mu Rwanda, ukomeje gutanga ibimenyetso by’uko abawukina bazamura urwego umunsi ku munsi, cyane cyane biciye mu bakiri bato bagaragaza impano zidasanzwe.

Cércle Sportif de Karongi yegukanye “National Summer Swimming Competition 2024”
Abato bitabiriye iri rushanwa
Ibyishimo byatashye i Karongi
National Summer Swimming Competition iba mu mpeshyi
Irushanwa ryavereye muri Pisine ya La Palisse Hotel
Abangavu bitabiriye irushanwa
Ingimbi na zo zitabiriye irushanwa
Abatoza bari bitabiriye “National Summer Swimming Competition”
Umuyobozi ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbabazi Pamela yagiye agaragariza urukundo buri kipe yitabiriye
Abo mu Karere ka Rubavu bari baje mu irushanwa

UMUSEKE.RW