KWIBOHORA 30 : Icyuya cyabo,amaraso yabo ntibyabaye Imfabusa – Dr Gitwaza

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Zion Temple   Apôtre Dr Paul Gitwaza , yifurije Abanyarwanda umunsi wo kwibohora, yibutsa ko ukwitanga kw’ababohoye igihugu, bitapfuye ubusa.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, u Rwanda rurizihiza imyaka 30, rwibohoye.

 Ni itariki idasanzwe ku Rwanda kuko ari ho ingoyi yacitse, abari ishyanga bagataha mu Rwagasabo, u Rwanda rugana intsinzi.

Umushumba w’Itorero rya Zion Temple, Dr Paul Gitwaza, avuga ko umuhate w’abitangiye igihugu utabaye imfabusa .

Yagize ati “ Uyu munsi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda turizihiza imyaka 30 yo kwibohora. Turashima Imana ku bwumudendezo yaduhaye,tugashima abagabo n’abagore b’intwari bahagurukiye kwitangira amahoro n’umudendezo w’igihugu cyacu.”

Akomeza ati “Icyuya cyabo ,amaraso yabo ndetse n’ubuzima bwabo ntibyabaye imfabusa .Tuzahora tuzirikana ibitambo batanze ndetse tunabahisha ubuzima bwabo.”

Amateka yo kubohora igihugu atangirira ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, aho ingabo za RPA zinjiriye  tariki ya 1 Ukwakira, 1990.

Ni urugamba rutoroheye FPR kuko bamwe mu bayobozi bakomeye mu zari ingabo zayo bishwe n’umwanzi.

Uwari umugaba Mukuru, Intwari Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, Maj Chris Bunyenyezi na Maj Peter Bayingana barashwe n’ingabo za EX-FAR.

- Advertisement -

Gusa ibyo ntibyaciye intege FPR kuko urugamba rwakomeje ruyobowe na Maj Paul Kagame icyo gihe, yari uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika araruyobora kugeza igihe intsinzi ibonekeye, Jenoside irahagarara ndetse u Rwanda rwongera kubona umucyo.

U Rwanda rwa none ni umusaruro w’ubutwari n’ubwitange abari mu Nkotanyi bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu

UMUSEKERW