Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rutagihari – KAGAME

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ko ari rwo rufite uruhare mu gukomeza kubaka igihugu no kukirinda. 

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 30  umunsi wo kwibohora.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye inshuti n’abashyitsi bifatanyije n’u Rwanda mu birori bwo kwizihiza umunsi wo kwibohora .

Ati “ Uyu munsi Abanyarwanda bameze kandi barashikamye kurusha ibindi bihe byose .Dukomeje gutera intambwe igana intambwe igana imbere nkuko abasirikare n’abapolisi babigaraje imbere yacu binyuze mu karasisi.”

Umukuru w’Igihugu yahaye ubutumwa urubyiruko arwibutsa ko ari rwo rugomba kurinda igihugu.

Ati “ Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda mukakirwanirira. Kwibohora nyako ,gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanyutse cyangwa rutagihari.”

Perezida wa Repubulika yashimiye abitangiye igihugu ngo kigire amahoro.

Ati “ Tariki ya 4 Nyakanga, turashimira ababohoye u Rwanda  ndetse tuzirikana abatanze ubuzima bwabo .Ingabo zacu n’abashinzwe umutekano ni igihamya cy’ubumwe n’amahoro.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda badatinya guverinoma yabo kuko ibakorera hatabayeho ivangura.

- Advertisement -

Perezida Kagame ati “ Politiki ntikiri igikoresho cyo guheza cyangwa guhemukirana hagati y’abantu .Twubaha guverinoma yacu ariko ntituyitinya kuko ikorera twese nta kuvangura.”

Paul Kagame yavuze ko nubwo igihugu gikomeje gutera imbere ariko hakiri bagishaka gusenya  ibyo kimaze kugeraho gusa ko batazabigeraho.

Perezida Kagame yakomeje ati “ Abantu bacye bo hanze ntibumva Abanyarwanda ndetse  bamwe bashaka kwangiza  ibyo twubaka kandi turabibona ,izo mbaraga zo gusenya nta musaruro zitanga . Ni amagambo yo kuri interineti n’ahandi mu biro nta mbaraga badufiteho na busa. Indangagaciro  Abanyarwanda bafite, turi kumwe na zo kandi nta muntu cyangwa icyo ari cyo cyose cyazitwambura.”

 Tariki ya 4 Nyakanga 2024, u Rwanda ruyifata  nk’idasanzwe  kuko ari ho ingoyi yacitse, abari ishyanga bagataha mu Rwagasabo, u Rwanda rugana intsinzi.

Imyaka 30 irashize u Rwanda rwibohoye
Perezida Kagame yashimye ingabo z’u Rwanda zitangiye igihugu

UMUSEKE.RW