Muhanga: Abafite amashanyarazi bageze kuri 80.7%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu myaka irindwi    abaturage bahawe amashanyarazi bavuye kuri 58% ubu abayafite bari kuri 80,7%.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko kuva mu mwaka wa 2017 wasanze abari bafite umuriro w’amashanyarazi mu Karere kose ari abaturage 58% gusa..

Bizimana akavuga ko gahunda ya Guverinoma y’Imyaka indwi yasanze bari ku gipimo kidashimishije, leta ishyiramo imbaraga izamura ibyo bipimo.

Bizimana avuga ko kwegereza abaturage ibi bikorwaremezo bimaze gutanga umusaruro ushimishije, akavuga ko hari bamwe bafite amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari wa REG, abandi bakaba barahawe akomoka ku mirasire y’izuba byose bigamije kuzamura ibipimo by’abaturage bafite amashanyarazi kuri uru rwego.

Ati “Twagize amahirwe yo kubona Umushinga wa REG wahaye amashanyarazi abarenga  bantu 14000.”

Bizimana avuga ko imiterere y’Akarere yakomye mu nkokora intego bari bihaye yuko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye Akarere zizaba zifite Umuriro w’amashanyarazi  100%.

Ati “Ahenshi mu Karere kacu hagizwe n’imisozi miremire, ntabwo byoroheye abagombaga kwegereza abaturage amashanyarazi  kuko hari ubuhaname bukabije.”

Uyu muyobozi yavuze ko  imbogamizi  imirenge iherereye mu Majyaruguru y’Akarere ariyo ifite umubare munini w’abadafite amashyarazi ugereranyije n’abatuye ahantu hameze neza.

Gusa yavuze ko hari aho bagejeje ‘transfo’ harimo ibigo by’amashuri, Amavuriro,  insengero, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko bahashyize transfo 86 zose hamwe n’ibikorwa bibyara inyungu 95  byahawe amashanyarazi.

- Advertisement -

Bizimana yijeje abatuye ahatari amashanyarazi ko mu myaka itanu iri imbere ingo zitayafite zizaba zicanye.

Usibye Umuriro w’amashanyarazi uri kuri iri janisha rya 80,7  ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abafite amazi bageze ku gipimo cya 84%.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko muri gahunda y’Imyaka 7 abahawe amashanyarazi bageze kuri 80,7% bavuye kuri 58%

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga