Muhanga:  Barashima  KAGAME wabahaye umutekano n’ibikorwaremezo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ababyeyi bakirije abakandida ibisabo, ibyansi n'ibiseke

Abatuye Umurenge wa Rugendabari Akarere ka Muhanga bazindutse kare kare mu gitondo bavuga ibigwi by’umukandida wa FPR Inkotanyi, bamushimira ko yabahaye umutekano n’ibikorwaremezo.

Bamwe muri abo banyamuryango bavuga ko batabihatiwe babyutse mu gitondo bazinduwe no kuvuga ibikorwa Paul Kagame amaze kubagezaho muri iyi myaka ayoboye u Rwanda.

Abavuze Kagame ibigwi ni abanyamuryango baturuka mu Midugudu 12 igize Utugari dutanu  two muri uyu Murenge.

Uwimana Espérance wo mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga, avuga ko yageze kuri site y’ahagomba kwamamariza abakandida depite b’Umuryango FPR, kugira ngo afatanye na bagenzi be kurata ibyo Kagame yabagejejeho.

Ati “Mbivuze mu minota micye ntabwo nabirangiza reka mvuge bicye muri byo. Kagame yaduhaye Umutekano, amashanyarazi, imihanda, amazi, ibigo by’Imari aha n’Umugore ijambo.

Ati “Mvuze ibikorwa by’Umukandida wacu ntabwo narambirwa nahera mu gitondo  bukira.”

Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko ashimishijwe n’umubare munini w’abanyamuryango baje kwamamaza uyu munsi.

Ati “Ntabwo mujya muntenguha erega n’ejo bundi mwarabinyeretse muje kudufasha kwakira Umukandida wa FPR mu Mujyi wa Muhanga mwasaga neza uwo munsi.”

Kayitare avuga ko nubwo  abana batemerewe gutora nabo babasaba kuzatora Kagame kugira ngo umutekano yabahaye usugire.

- Advertisement -

Ibisabo, ibyansi ibiseke n’indi mitako niyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basanganije abakandida depite bari ku rutonde rwa FPR n’ababaherekeje.

Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ashimishijwe n’Inyota abatuye muri uyu Murenge bafitiye Umukandida
Bizihiwe bavuga ko Itariki yo gutora itinze
Ibihumbi by’abaturage baje kwamamaza Paul KAGAME

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga