Muhanga: Bavuze ko bazatora Kagame wabahaye uburezi kuri bose

Abatuye mu Murenge wa Muhanga, bavuga ko bazatora Paul Kagame washyizeho gahunda y’Uburez kuri bose.

Hari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi igikorwa cyabereye mu Murenge wa Muhanga n’uwa Rugendabari.

Umwe mu banyamuryango batuye mu Mudugudu wa Kumukenke, ,Akagari ka Nganzo, Kamanzi Françoise, avuga ko azatora Paul Kagame ashingiye kuri gahunda y’uburezi kuri bose, amashuri y’imyuga yahaye Abanyarwanda.

Ati “Ni nde utatora Paul Kagame watumye abanyarwanda benshi biga harimo n’abari barabuze amahirwe yo kwiga mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Kamanzi avuga ko nta bandi bagomba kubahitiramo uwo bazatora kuko uwabahaye ayo mahirwe bamufite.

Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yabwiye abanyamuryango  bagenzi be ko mu Ishuri rya ACJ Karama ko kuri iryo shuri  hazaga kwiga abavukijwe amahirwe yo kwigira ahandi.

Ati “Twize aha kubera ko nta handi twari dufite kandi icyo gihe twiga ahangaha twari kumwe n’abandi benshi babuze uburenganzira bwo kwigira aho bashaka.”

Kayitare avuga ko kuri ubu nta munyarwanda ukivutswa uburenganzira bwo kwiga .

Ati “Ubu se ninde Munyarwanda ukivutswa amahirwe yo kwiga nkuko byari bimeze mbere ya Jenoside?.”

- Advertisement -

Chairperson avuga ko gutora Paul Kagame ari ukwikunda.

Bashoje iyo gahunda berekwa abakandida batatu  b’Umuryango FPR  bakora n’umwitozo w’uko bazatora Itariki n’igera.

Abanyamuryango bizihiwe bamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi
Kamanzi Françoise avuga ko gahunda y’Uburezi kuri bose yayiheraho agatora Paul Kagame
Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ubu abanyarwanda bose bafite amahirwe yo kwiga angana

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga