Inzu y’uwitwa Bakundukize Pamphile yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birakongoka.
Iyi nzu iherereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka y’inkongi yatwitse inzu n’ibyari birimo yabaye saa cyenda z’igicamunsi.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko ba nyirayo bari ku kazi abana batatu n’umukozi aribo bayirimo.
Avuga ko abaturage babonye umwotsi ucumba mu gisenge ukwira inzu yose baratabara, babasha gukuramo abo bana uko ari batatu bafatanyije n’umukozi wo mu rugo ushinzwe kubitaho.
Ati “Icyabashije gukorwa ni gutabara Ubuzima bw’abana ibikoresho byo byari byarangije gushya kuko Umuriro wahise ukwira mu nzu yose.”
Nshimiyimana avuga ko nta gikoresho na kimwe babashije gukuramo.
Ati “Uyu muturage wacu yahuye n’ibyago bikomeye ariko turashimira Imana ko nta muntu wahatakarije ubuzima.”
Gitifu avuga ko iyi mpanuka y’umuriro ikimara kuba bahamagaye Bakundukize kubera ko aho yari mu kazi ari hafi yaje asanga inzu n’ibiyirimo byarangije gushya.
- Advertisement -
Avuga ko ubuyobozi buza gukorana ibiganiro nawe nyuma gato kugira ngo bashakishe ubufasha bamuha bwo kubona ahandi barambika umusaya.
Yavuze ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana kuko nta perereza rirakorwa.
Gusa Nshimiyimana avuga ko usibye ibyago uyu muturage agize, ariko ubusanzwe atari ku rutonde rw’abaturage bahabwa inkunga na Leta.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga