Muhanga: Umugabo yatemye mugenzi we bapfa umugore

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Inzego zitandukanye zo mu Murenge wa Rongi, zivuga ko zatangiye gushakisha umugabo witwa Kayitani Germain ushinjwa gutema mugenzi we Ndagirijwe Jerôme, amusiga ari intere aratoroka.

Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasagara Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga saa moya zishyira saa mbili z’ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yemeje ko uru rugomo rwabayeho.

Ati “Ukekwaho iki cyaha cyo gutema mugenzi we yahise acika ubu twatangiye kumushakisha kandi turizera ko tumufata.”

Bamwe mu baturage babonye uko byagenze bavuga ko uyu Ndagirijwe yavanye mu bukwe n’umubyeyi yari acumbikiye bageze hafi y’aho batuye batangira gutongana.

Uyu Ndagirijwe yasabaga uyu mubyeyi kumuvira mu nzu agasubira iwabo mu Murenge wa Mugina, cyangwa agasaba abo mu Muryango we icumbi, batangira kurwana.

Aba bavuga ko uyu witwa Kayitani yagiye gutabara uyu mubyeyi yahagera akabona atari bubashe mugenzi we warwanaga n’uwo mugore, asubira mu rugo afata umuhoro amutema mu mutwe inshuro ebyiri akurikizaho ukuboko.

Uyu yagize ati “Yamutemye mu mutwe kandi uyu batemye arababaye yajyanywe kwa muganga amerewe nabi.”

Gitifu Nsengimana avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye barimo gushakisha uyu mugabo ukekwaho iki cyaha kugira ngo ashyikirizwe Ubugenzacyaha.

- Advertisement -

Yavuze ko uwakomerekejwe yajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Gasagara, abaturage bo bakavuga ko atahatinze kuko yahise yoherezwa mu Bitaro by’Akarere bya Nyabikenke kugira ngo yitabweho.

Ndagirijwe Jerôme watemwe afite imyaka 30 y’amavuko, naho Kayitani Germain ushinjwa gutema mugenzi we akaba afite imyaka 45 y’amavuko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.