Musanze: Harashimwa uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu buvuzi

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Musanze, barashimirwa umusanzu wabo mu kwita ku baturage bituma  umubare munini w’abarwayi bahoraga ku mavuriro ugabanuka cyane.

Gahunda y’Abajyanama b’ubuzima yashyizweho na leta hagamijwe kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.

Batangiye bita cyane ku gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, nyuma baza kongererwa amahugurwa aho kuri ubu banavura izindi ndwara zirimo n’izitandura, indwara y’impiswi, umusonga, gupima abana ku bijyanye n’imirire n’imikurire, n’ibindi.

Nyirabukara Jacqueline ni umwe mu bajyanama b’ubuzima.

Uyu  avuga ko bitabwaho bihagije bahabwa amahugurwa menshi mu gukurikirana no kuvura indwara zitandukanye ndetse bikaba byaratanze umusanzu ukomeye mu buvuzi bwegerejwe abaturage, ndetse nabo ngo bamaze kubizeraho ubushobozi bwo kubavura.

Ati” Abaturage baratugana ku bwinshi kuko baratwizera, dufite ibikoresho bigezweho turabapima tukabaha n’imiti, abo tubona ko bakeneye ubuvuzi bwisumbuyeho, tukabohereza kwa muganga.

Ubu abarwayi bajya kwa muganga batabanje kutunyuraho ni bacye cyane kuko abenshi tubavurira mu midugudu aho dukorera bagakira kubera amahugurwa twahawe”

Nikuze Adeline ni umwe mu babyeyi warwaje umwana we malaria,yitabaza umujyanama w’ubuzima, amuvura bitabaye ngombwa ko amujyana ku Kigo Nderabuzima.

Uyu nawe yemeza ko abajyanama b’ubuzima baje bakenewe kandi bashoboye.

- Advertisement -

Yagize ati” Umwana yageze mu gicuku nka saa tanu agira umuriro mwinshi, aruka mujyana ku mujyana w’ubuzima amusuzumye amusangana maralia, yamuhaye imiti amuvura ntagiye kwa muganga kandi arakira, baje bakenewe mu kutwegereza serivisi z’ubuvuzi.”

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert  avuga ko abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mugufasha abaganga mu kuvura indwara zitandukanye, aho ngo ku mavuriro hatakigaragara abarwayi benshi, by’umwihariko ku kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi no kuvura malaria, aho ngo 70% by’abarwara iyi ndwara bavurwa n’abo bajyanama b’ubuzima.

Yagize ati” Abajyanama b’ubuzima bafite uruhare rukomeye mu migendekere myiza ya serivisi z’ubuvuzi, bavura malaria kandi bafite ibikoresho biyipima mu buryo bwihuse, bakabaha imiti bagakira, kuri ubu 70% by’abayirwaye bavurirwa mu midugudu barimo bikozwe n’abajyanama b’ubuzima ubu nta barwayi benshi tucyakira.”

Akomeza agira ati” Ubusanzwe bajyaga bita cyane ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ariko ubu bavura n’izindi ndwara nk’umusonga, indwara y’impiswi ku buryo uyirwaye aticwa n’umwuma, gupima abana imirire n’imikurire, kwigisha abaturage kwirinda indwara zandura n’izitandura, isuku n’isukura n’ibindi, bafite uruhare rukomeye mu kurinda ubuzima bw’abaturage”

Mu Karere ka Musanze habarurwa Ibigo Nderabuzima 17, aho bikorana n’abajyanama b’ubuzima bakirera mu midugudu itandukanye bagera 1, 715 bakurikirana bakanavura indwara zitandukanye, ari nabyo  byatumye ibi bigonderabuzima bitacyakira abarwayi benshi cyane

Kuva uru rwego rw’abajyanama b’ubuzima rwajyaho, u Rwanda rufite abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 60, ni ukuvuga ko buri mudugudu ufite abajyanama bane.

Umuyobozi-wibitaro-bya-Ruhengeri asima uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE/ MUSANZE