Ni ibiki  Perezida watowe atemererwa iyo atararahira ?

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu majwi y’agateganyo , yatangaje ko Paul  Kagame wari usanzwe uyoboye igihugu, ari iwe uri imbere n’amajwi 99,18%. 

Dr Habineza Frank w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda]  afite amajwi 0.50 % Naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga afite 0.32% .

Birumvikana ko hategerejwe amajwi ya burundu ngo hemezwe ko ari we watsinze amatora mu buryo budasubirwaho.

Mu gihe hagitegerejwe amajwi ya burundu, Paul Kagame usanzwe ayoboye igihugu niwe uri mu nshingano .

Perezida watowe arahira ryari, ni ibiki aba atemerewe ?

Mu Kiganiro na RBA, Impuguke mu by’amategeko akaba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode , yisunze itegeko Nshinga rya Repubulika , yavuze ko Perezida watowe, arahira mu minsi itarenze 30 kuva atorwa.

Yagize ati “Itegeko nshinga riteganya ko arahira mu minsi 30 kuva umunsi yatoreweho. Hagati aho, batangamo igihe  ngo turebe niba hadashobora kugaragaza niba hari uwibwe mu matora, habaye uburiganya mu matora, abantu banjye barahohotewe,habayeho kubara amajwi nabi,noneho uwo muntu akaba yashyikiriza ikirego urukiko rw’Ikirenga.”

Iyo Perezida amaze kurahira , guverinoma iba isheshwe. Perezida wa Repubulika arahira muri manda runaka, iyo amaze kurahira, Minisitiri w’Intebe n’Abaminisitiri baba bavuyeho.

Minisitiri w’Intebe ashyirwaho ryari ?

- Advertisement -

Hon Senateri Evode, avuga ko Perezida wa Repubulika iyo amaze kurahira mu minsi itarenze 15 ashyiraho Minisitiri w’Intebe.

Ati “ Bivuze ko Perezida wa Repubulika ashobora kurahira uyu munsi, Minisitiri w’Intebe akamushyiraho ejo. Minisitiri w’Intebe amaze kujyaho, hajyaho abandi bagize guverinoma mu gihe kitarenga iminsi 15.”

Abagize guverinoma bashyirwaho hagendewe kuki ?

Hon Senateri Evode asobanura ko gushyiraho abagize guverinoma bishingirwa ku Itegeko Nshinga rya Repulika , mu ngingo ya 62 aho ivuga ko ubutegetsi bugomba gusaranganywa nta bwikanyize.

Yongeraho ko abagize guverinoma, Perezida wa Repulika ashobora kubatoranya mu mitwe ya Politiki,  cyangwa abandi abantu asanzwe aziho ubushobozi.

Mu gihe cy’inzibacyuho hayobora nde ?

Hon Uwizeyimana asobanura ko mu gihe cyo kwiyamamaza, Umukuru w’Igihugu agumana ubuyobozi bityo arindwa kandi agafatwa nka Perezida .

Ati “ Yiyamamaza ari Perezida , yiyamamaza manda ye itararangira ,hagati y’iminsi 30 na 60 kugira ngo  manda ye irangire. Icyo gihe yiyamamaza ari Perezida wa Repubulika, ni nayo  mpamvu agumana ubudahangarwa bwose bw’Umukuru w’Igihugu, igihe ari mu bikorwa byo kwiyamamaza.”

Akomeza ati “ Ariko iyo amaze gutorwa, ubwo yitwa Perezida watowe  ariko utararahira. Perezida akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe uwatowe arahiriye inshingano ze.”

Ni iki Perezida utararahira atemerewe?

Hon Senateri Evode asobanura ko itegeko Nshinga rivuga ko mu gihe uwatowe aba atararahira, hari ibyo amategeko amubuza harimo no gutangiza intambara.

Ati “ Mu bubasha asanganywe ubundi, hari ububasha atemerewe gukoresha. Icya mbere ntashobora gutangiza intambara , nta shobora gutangaza ibihe by’amajye, ntashobora gutangiza referandumu.”

Akomeza ati “ Mu bubasha asanganywe ashobora gutangiza referandumu ariko mu nzibacyuho nta byemerewe. Ikindi  ntabwo Perezida wa Repubulika muri iki gihe aba yemerewe gukoresha ububasha bwo gutanga imbabazi ku bahamwe n’ibyaha.”

Muri iki gihe nta bikorwa byo kuvugurura itegeko nshinga bishoboka. Buriya Perezida wa Repubulika mu bantu bafite ububasha bwo gutangiza ivugururwa ry’itegeko nshinga harimo perezida wa Repubulika abinyujije mu nama y’Abaminisitiri ndetse hakabamo n’Inteko ishingamategeko buri mutwe.”

Agaruka ku kuba Perezida utararahira aba atemerewe gutangiza intambara, Hon Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko igihugu gitewe cyemerewe kwirwanaho.

Ati “ Ntabwo bivuze ko dutewe tutakwirwanaho, ibyo byo birumvikana. “

Biteganyijwe ko mu byavuye mu majwi ya burundu bizatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024.

UMUSEKE.RW