Nibakenera umuyobozi usimbura uriho ntibazagire impungenge – Mpayimana

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Philippe Mpayimana agiye kongera wiyamamaje ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu nk'umukandida wigenga

Philippe Mpayimana umwe mu bakandida ku mwanya wa Perezida yatangaje amagambo yo kwakira ibyavuye mu matora, avuga ko igihe Abanyarwanda bazaba bashaka usimbura umuyobozi uriho na we ahari kandi yiteguye.

Ubwo hari hamaze gutangazwa amajwi y’agateganyo akubiyemo uko Abanyarwanda batoye, Mpayimana wari umukandida wigenga yagize 0.32% angana n’abantu 22,753.

Yagize ati “Ndi kimwe n’abandi Banyarwanda bose, dutegereje kumenya ibivuye mu matora byuzuye bisesuye, ibi baratubwira ko ari agateganyo, mu by’ukuri ntabwo jyewe nagira icyo mbivugaho, kuko icyo Abanyarwanda bashaka abasesenguzi nimwe muzadufasha kukivuga.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari we watsinze amatora n’amajwi 99.15%, iyi Komisiyo ikazatangaza mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora tariki 27 Nyakanga, 2024.

Mpayimana yakomeje agira ati “Jyewe icyo nifuzaga ni uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo, ibijyanye n’umubare w’amajwi ndetse n’umubare w’abazaga muri campaign (ibikorwa byo kwiyamama) zange, ntabwo mbitindaho, icy’ingenzi ni uko twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mu buyobozi.”

Yavuze ko nta we ukwiye kugira impungenge ko amajwi ye yagabanutse ugereranyije n’ayo yagize mu kwiyamamaza kw’imyaka 7 ishize.

Ati “Abanyarwanda bashyire umutima hamwe ntabwo bigaragaza ko ubushobozi bwange bwagabanutse, icyiza nifuza ni uko Abanyarwanda bareba icyerekezo cya Demokarasi aho kiganisha baba ari cyo bemeje tukabigendamo gutyo.

Abanyarwanda bashyire umutima hamwe, Abanyarwanda turashoboye, igihe bizaba ngombwa batekereje gushyiraho ubuyobozi bushyashya, umuyobozi usimbura uriho, ntibazirirwe bagira impungenge twarabyerekanye bihagije, nibarebera mu manota bashobora kugira ngo nta wundi Munyarwanda uhari, icyo nifuza ni uko igihe cyose bazansaba, baba abazaba bandushije amajwi, baba n’abaturage ubwabo bazaba bahisemo mu bundi buryo, jyewe nzaharanira igihe cyose kwerekana icyo nshoboye mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko atareka urugendo rwa politiki kuko yifuza ko politiki igira isura nziza.

- Advertisement -

Ati “Bimwe mu byanzanye muri politiki ni ukugira ngo umurimo wa politiki uveho igisebo, aho umuntu atagomba kugira inabi ahubwo igihe wifuriza ineza abaturage ugomba no guhorana umutima mwiza, niyo mpamvu amanota ngize nubwo ari macye ntacyo bimpinduyeho mu gukunda igihugu cyange.”

Perezida Paul Kagame na we yashimiye umuryango we wamubaye hafi mu kumwamamaza, abo mu mitwe ya politiki yafatanyije na RPF Inkotanyi, anashimira abaturarwanda bose ndetse avuga ko azagira igihe cyo kubagezaho ijambo.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora iratangaza mu buryo bw’agateganyo ibyavuye mu matora y’Abadepite kuri uyu wa Gatatu.

UMUSEKE.RW