Nta mutegetsi w’u Burundi wakandagiye mu ishyingurwa rya Perezida Buyoya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Majoro Pierre Buyoya

Majoro Petero Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi nyuma y’imyaka itatu yitabye Imana yashyinguwe ku isambu avukaho muri Komine ya Rutovu mu Ntara ya Bururi mu Burundi, nta mutegetsi w’iki gihugu wahakandagije ikirenge.

Ni urugendo rwa nyuma uyu wahoze ari umutegetsi mu Burundi agiriye muri iki gihugu atakiri muzima, kuko umurambo we wakuwe muri Mali aho yari yarashyinguwe.

Gushyingurwa ku ivuko hafi ya ba Sekuru ngo ni icyifuzo uyu mugabo wapfuye mu Ukwakira 2020 aguye mu bitaro byo mu gihugu cy’Ubufaransa ngo yari yaragize kuva akiriho.

Mbere y’urupfu rwe, Buyoya yari amaze igihe kitari gito akorera muri Mali aho yari ahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwemu bihugu by’Akarere Ka Sahel.

Aho muri Mali niho yari yarashyinguwe ariko umuryango we wahoraga uvuga ko icyifuzo cye cya nyuma cyari uko yashyingurwa mu gihugu cye cy’amavuko.

Ubwo yashingurwaga mu Burundi, imihango yose yakozwe n’abo mu muryango we.

Nta mutegetsi wa Leta ya Gitega wahakandagije ikirenge, nta n’icyubahiro cy’umukuru w’Igihugu cyahawe uyu mugabo wategetse u Burundi inshuro ebyiri.

Buyoya yapfuye hashize amezi abiri Urukiko rumukatiye igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose mu rubanza rw’abashinjwa uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu Ukwakira 1993.

Icyo gihano n’iyo mpamvu nyamukuru Perezida Varisito Ndayishimiye yatanze mu gusobanura icyatumye nta cyubahiro ubutegetsi bwamuhaye mu kumusezera.

- Advertisement -

Mu Ukuboza 2020, Ndayishimiye yavuze ko hari impamvu Buyoya atazashyingurwa mu cyubahiro nk’uwategetse u Burundi kubera igifungo.

Yagize ati ” Amategeko y’u Burundi arasobanutse. Mwigeze mubona ufunzwe ajya gutora? Ni uko ataba afite imyaka yo gutora? Kubera iki?. Mugende murebe icyo amategeko avuga. Hari uburenganzira bwa Politiki aba afite ? Iyo aba abufite aba afunzwe?”

Ndayishimiye yavuze ko umuryango wa Buyoya wumva neza impamvu ntacyo ubutegetsi bw’u Burundi bwakoze kuko “Uzi ubwenge”.

Incamake kuri Buyoya

Pierre Buyoya yavutse taliki 24, Ugushyingo, 1949, avukira mu Rutovu mu Ntara ya Bururi.

Yari umusirikare akaba n’umunyapolitiki wayoboye u Burundi inshuro ebyiri nyuma yo guhirika ababuyoboraga akoresheje ingufu za gisirikare.

Yamaze imyaka 13 ategeka u Burundi.

Yahiritse ubutegetsi ku nshuro ya mbere muri 1987 yongera kubuhirika muri 1993 ahiritse Ndadaye.

Ubwa mbere yahiritse Jean Baptiste Bagaza.

Avugwaho ko ubutegetsi bwe yarabusangiye n’Abatutsi bo mu Burundi agashyira ku ruhande Abahutu b’aho.

Muri Nyakanga, 1996 Buyoya yongeye kujya ku butegetsi abifashijwemo n’abasirikare, abujyaho amaze gukuraho Sylvestre Ntibantunganya.

Buyoya mu rwego rwo gucubya uburakari bw’Umuryango mpuzamahanga yashyizeho Visi Perezida we wo mu Bahutu witwa Domitien Ndayizeye, uyu nawe aza kuba Perezida muri 2003.

Muri 2008 Buyoya yagizwe Intumwa ya Afurika yunze ubumwe ishiizwe kugarura amahoro muri Tchad yari irimo ibibazo muri kiriya gihe.

Buyoya yapfuye hashize igihe kinini atagicana uwaka n’ubutegetsi bwa CNDD FDD, ariko bigeze kurebana akana ko mu jisho.

Ubwo mu 2014 yiyamamarizaga kuyobora OIF agatsindwa na Michaëlle Jean, ubutegetsi bwa CNDD FDD bwari bumuri inyuma.

Umubano wahinduye isura mu 2015 ubwo Buyoya yanengaga ingingo ya Petero Nkurunziza yo kwiyamamariza Manda ya gatatu yo gutegeka u Burundi.

Mu mpera za 2018 nibwo yahise ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi ngo yiregure ku rupfu rwa Ndadaye.

Muri urwo rubanza Pierre Buyoya ntiyigize yitaba Urukiko ngo yiregure.

Gusa agihumeka umwuka w’abazima ntitahwemye kuvuga ko rushingiye kuri Politiki mpamvu za Politiki.

Yapfuye yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko z’u Burundi kubera uruhare zamushinjaga mu rupfu rwa Melchior Ndadaye.

Nyakwigendera Majoro Petero Buyoya ari mu bakoze ibikomeye mu itahuka ry’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahungiye mu gihugu cy’u Burundi.

Bimwe mu byakozwe ku butegetsi bwe n’ubu biracyari mu biranga igihugu, nk’amasezerano n’ibendera by’ubumwe bw’Abarundi byo mu 1991 n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000 yafashije kurangiza imyaka yo gusubiranamo mu Burundi.

Yigeze kuvuga ko abantu “Bareba icyo yamaze ntibite cyane ku nzira yamugejeje ku butegetsi” yasubizaga abamushinjaga kugira u Burundi nk’akarima ke binyuze muri za Coup d’Etat ngo yari asobanukiwe kurusha ibindi.

Majoro Pierre Buyoya

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW