Padiri wa Diyosezi ya Byumba yitabye Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Padiri wa Diyosezi ya Byumba yitabye Imana

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, wo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru avuga ko yari arwariye mu bitaro bya CHUK, akaba yitabye Imana ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024.

Mu itangazo Diyosezi ya Byumba yashyize hanze rivuga ko “Imihango yo guherekeza no gushyingura uwo Mupadiri izaba ku itariki ya 30 Nyakanga 2024.”

Rigira riti “Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, afatanyije n’umuryango wa Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakirisitu bose ba Diyosezi Gatolika ya Byumba, abavandimwe n’inshuti ko uwo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana, kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 mu Bitaro bya CHUK”.

Iryo tangazo rirerekana ko imihango yo kumuherekeza no gushyingura izaba ku itariki 30 Nyakanga 2024, aho saa saba hazahimbazwa Misa yo kumuherekeza muri Katedarali ya Byumba, ikazakurikirwa no gushyingura mu irimbi rya Diyosezi ya Byumba.

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, yakoreraga ubutumwa bwe bwa Gisaseridoti muri Katedarali ya Byumba.

UMUSEKE.RW