Perezida Samia Suluhu yahambirije bamwe mu bagize Guverinoma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ushinjwa n’amahanga kuniga itangazamakuru no gukandamiza abo mu mashyaka atavuga rumwe nawe, yirukanye Abaminisitiri babiri, harimo uw’Ububanyi n’Amahanga.

Ni impinduka zabaye mu buryo butunguranye benshi bahuje no gushaka kugirirwa icyizere n’ibihugu bya rutura bimureba ikijisho.

Abirukanywe ni January Makamba wari Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ububanyi n’ubutwererane na Nape Nnauye wari ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga.

Aba bombi bari ibikomerezwa mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Tanzania.

Nta mwaka Makamba yari amaze kuri uyu mwanya dore ko yawuhawe muri Nzeri 2023, yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingufu.

Makamba yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2024, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine.

Ni uruzinduko rwasize hari amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byemeranyijwe mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, ubwikorezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Nnauye yari aherutse kuvuga ko ibizava mu matora bizaterwa n’abazabara amajwi maze we agatangaza ibyavuyemo.

Yaje kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga maze aza gusaba imbabazi avuga ko ayo magambo yayavuze mu buryo bw’urwenya.

- Advertisement -

Samia yashyizeho Mahmoud Thabit Kombo kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya, yari Ambasaderi wa Tanzania mu Butaliyani.

Jerry Silaa wari Minisitiri w’Ubutaka n’Imiturire niwe wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Itumanaho n’ikoranabuhanga.

Ridhwani Kikwete, yagizwe Umunyamabanga wa Leta, mu biro bya Minisitiri w’Intebe, asimbuye Deogratius Ndejembi, wahise uhabwa inshingano za Minisitiri w’Ubutaka n’Imiturire.

Cossato Chumi, yagizwe Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, asimbuye Amb. Mbarouk Nassor Mbarouk.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW