Perezida Sassou NGuesso yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Denis Sassou NGuesso aramukanya na Minisitiri Amb. Nduhungirehe Olivier

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yagejeje ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku nshuti ye Perezida Denis Sassou NGuesso wa Congo Brazzaville.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo Brazzaville byatangaje ko Perezida

Sassou NGuesso yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, akaba yari afite ubutumwa yahawe na Perezida Paul Kagame.

Amb Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rushaka ubufasha kuri Congo Brazzaville, bwo gushyigikira umukandida warwo ushaka kuyobora ibiro by’Umuryango wa UN ushinzwe ubuzima ku Isi, OMS/WHO ishami rya Africa.

Uyu ni Dr Richard Mihigo wari kumwe na Minisitiri Nduhungirihe, amatora akazaba tariki 27 Kanama 2024.

Amb. Nduhungirehe yanavuze ku mpaka zatejwe na bamwe mu banyepolitiki, bavuga ko Congo Brazzaville yagurishije ubutaka ku Rwanda, ibi ngo siko bimeze ahubwo ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu kubyaza umusaruro ubutaka.

U Rwanda na Congo Brazzaville bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye n’imikoranire mu ngeri zitandukandukanye.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -