Rayon Sports na Gorilla zaguye miswi muri gicuti

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC zaguye miswi zinganya igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu, kuri Kigali Péle Stadium.

Wari umukino wa mbere wa gicuti izi kipe zari zikinnye nyuma yo gutangira imyitozo zitegura umwaka w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha.

Ku mpande zombi bari bakoresheje abakinnyi biganjemo abashya baguze muri iyi mpeshyi, nk’aho ku ruhande rwa Rayon Sports mu bakinnyi babanje mu kibuga batatu gusa ari bo bari basanzwe mu ikipe, mu gihe abandi umunani bose bari bashya mu mwambaro w’iyi kipe ikunzwe n’abatari bake.

Gorilla FC nk’uko ikunze kugora Rayon Sports buri uko bahuye, no muri uyu mukino watangiye saa Cyenda n’iminota 45, yatangiye ifungura amazamu hakiri kare cyane ku munota wa gatanu. Ni igitego cyatsinzwe na Muhamed Bobo Camara ku mupira wari uhinduwe uvuye ibumoso, usanga ahagaze neza ku ipoto rya kabiri maze awushyira mu izamu n’umutwe.

Igitego batsinzwe hakiri kare cyatumye Murera ikanguka, irushaho gushaka icyo kwishyura. Baje kubigeraho ku munota wa 20 binyuze kuri Ishimwe Fiston watsinze igitego yigaramye, ku  umupira wari uturutse kuri Ombolenga Fitina, usanga Aimable Nsabimana wahise awusunikira Fiston.

Iminota 45 ibanza yarangiye banganyije igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagiye ikora impinduka zitandukanye kugira ngo aba-Rayons babone abakinnyi babo bose, aho Iradukunda Pascal, Serumogo Ally, Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Adama Bakayoko na Mbonyamahoro Serieux bagiye binjira mu kibuga mu bihe bitandukanye.

Mu minota ya nyuma y’umukino abari bakoraniye muri Kigali Péle Stadium bose banyuzwe n’umusore ukiri muto witwa Adama Bakayoko wacengaga cyane ikipe ya Gorilla FC akoresheje ukuguru kwe kw’imoso. Nyuma y’uko umukino urangiye baguye miswi igitego 1-1, Aba-Rayons bahundagaje amafaranga kuri uyu musore ukiri muto nk’uko basanzwe babikorera abakinnyi babo mu gihe babanejeje.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports:Ndikuriyo Patient, Nsabimana Aimable (c), Fitina Ombolenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier “Seif”, Ganijuru Elie, Ishimwe Fiston, Iraguha Hadji, Rukundo Abdul Rahman, Iranzi Enock Amza na Jesus Paul.

- Advertisement -

Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga: Muhawenayo Gad, Victor Murdah (c), Duru Mercy Ikena, Nshutinziza Didier, Uwimana Kevin, Nsengiyumva Samuel, Uwimana Emmanuel, Ntwari Evode, Nduwimana Franck, Irakoze Darcy na Muhamed Bobo Camara.

Gikundiro izongera gukina umukino wa gicuti mu cyumweru gitaha ubwo bazaba bakina na Amagaju FC mu mukino uzabera i Huye.

Mu wundi mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Gasogi United yatsinze Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wabereye i Ngoma.

Ishimwe Fiston yafashije Rayon Sports kunganya na Gorilla FC mu mukino wa gicuti
Richard ari mu bigaragaje muri uyu mukino
Fiston yeretse Aba-Rayons ko afite ubwenge buzatuma abashimisha
Ubwo yari amaze gutsindira Gikundiro igitego
Umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW