Rayon Sports yaguze rutahizamu wakinaga i Burayi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere yo gukina na Azam FC yo muri Tanzania ku munsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day”, ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n’Umunya-Sénégal, Ngagne Fall wakinaga ku Mugabane w’i Burayi.

Amakuru ava mu baba hafi mu kipe ya Rayon Sports, avuga ko rutahizamu, Ngagne Fall w’imyaka 24, ategerejwe muri iyi kipe mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere.

Biteganyijwe ko mu gihe nta gihindutse, agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro.

Fall yaciye mu makipe arimo FK Viagem Příbram yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Repubulika ya Czech (2023-24) Ittihad Tangier yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc (2022-23) na Génération Foot y’iwabo (2021-22).

Undi mukinnyi mushya uvugwa muri Gikundiro, ni myugariro nawe ukomoka muri Sénégal, Youssou Diagne wakiniraga Ittihad Zemmouri de Khémisset yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Maroc.

Bivugwa ko uyu nawe ari bugere mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere. Uyu musore w’imyaka 27, yaciye mu makipe arimo ASC Jaraaf (2017-19), Génération Foot (2019-21) na Ittihad Zemmouri de Khémisset yakiniraga.

Aba baraza biyongera ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe iherutse kwibikaho, barimo Haruna Niyonzima, Muhire Kevin wongereye amasezerano, Niyonzima Olivier, Junior Elenga Kanga n’abandi.

Fall Ngagne ategerejwe muri Gikundiro
Youssou nawe yamaze kumvikana na Rayon Sports
Ni umusore utegerejwe i Kigali

UMUSEKE.RW