Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yahishuye ko imbarutso yo gutandukana n’umutoza, Julien Mette bari bemeranyije kongera amasezerano, ari umukino banganyijemo na APR FC 0-0, basogongera kuri Stade Amahoro ivuguruye.
Uyu muyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri Gikundiro yabitangarije mu kiganiro ‘Rayon Time’ cya Radiyo Isango Star, cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2024.
Namenye yatangaje ko intandaro yo gutandukana n’Umutoza Julien Mette ari umukino wo gusogongera kuri Stade Amahoro ivuguruye banganyijemo na APR FC 0-0, tariki ya 15 Kamena 2024.
Nk’uko uyu Munyamabanga wa Gikundiro yabivuze, umukino wa Rayon Sports na APR FC wabereye muri Stade Amahoro ivuguruye wari gusiga amateka atazigera yibagirana, ari na yo mpamvu bakoze iyo bwabaga mu gihe gito bari bafite bashaka ibisubizo birimo gushaka abakinnyi bakifashishwa kugira ngo birinde gutsindwa.
Imyitozo ya nyuma ngo ni yo yabaye ipfundo ry’ibibazo kuko babonaga intego umutoza afite zitandukanye n’iz’ubuyobozi, by’umwihariko ku mahitamo y’abakinnyi Julien Mette yifuzaga gukoresha.
Namenye yagize ati “Umunsi wa nyuma w’imyitozo ni wo wajemo ikibazo. Twari dufite abakinnyi bagera kuri 30, [umutoza] ategura amakipe abiri ; ikipe A n’ikipe B. Yakoze akantu nakwita nk’ikosa, abwira bagenzi be batozanya ko we uko azaseruka ejo [ku munsi w’umukino] azakinisha ikipe A mu minota 45 ya mbere, noneho mu gice cya kabiri agahita ahindura ya kipe yose, agakinisha ikipe B”.
Yakomeje avuga ko ayo makipe abiri yari yakoze, yari agizwe n’abakinnyi biganjemo abato bari bamaze iminsi batoranya mu gikorwa cyo gushaka impano nshya z’abato, ari bo yashakaga gukoresha.
Yavuze ko “imyitozo ya nyuma irangiye [umutoza] atangaza abakinnyi 23. Muri bo, dutungurwa no kubona ko abakinnyi bari bamaze icyumweru bakora imyitozo, bashobora kuba ari beza, yabakuyemo. Urugero rwihuse naha abantu, harimo uriya munyezamu w’Umunye-Congo [Jackson Lunanga] wafashe muri uriya mukino. Tubona rero ibyo twabonaga mu myitozo bidahura n’icyerekezo dufite.”
Ikindi Umunyamabanga Patrick yahishuye ni uko umutoza yari yafashe umwanzuro wo kubanza hanze Muhire Kevin, umunyezamu Lunanga ndetse na Nsabimana Aimable, mu myanya yabo agakoreshamo abakinnyi batoya bari bamaze iminsi batoranywa, kugira ngo yerekane ko Rayon Sports ifite intege nkeya kuri iyo myanya, bityo babe bagura abakinnyi batatu yari amaze kubasaba.
- Advertisement -
Mu rwego ngo rwo kwanga igisuzuguriro, bahisemo gutumiza umutoza mu nama kugira ngo bamubwire ibyo bashaka ko aza gukurikiza, ariko umutoza ababwira ko yarwaye ku buryo adashobora kugenda. Ibyo ngo byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumenyesha Rwaka Claude, usanzwe utoza ikipe y’abari n’abategarugori na Mazimpaka André ko ari bo bagomba kuza gutoza umukino ; ibya Julien Mette birangira bityo!
Abajijwe niba ubuyobozi bwa Rayon Sports butarinjiriye inshingano z’umutoza, Namenye Patrick yavuze ko nta yandi mahitamo bari bafite kuko mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0 bari babwiye umutoza ibyo agomba gukora ntiyabikurikiza, ari na byo byabaviriyemo gutakaza umukino ; ibyo batifuzaga ko byasubira.
Ku bijyanye n’ibyo bagombaga uyu mutoza w’Umufaransa, Umunyamabanga yasobanuye ko byose barangizanyije, ahubwo ko hari n’ibyo bamurengerejeho ku byo bamugombaga.
Mu kiganiro Julien Mette yagiranye na Radio B&B Kigali FM, tariki 26 Kamena 2024, yatangaje ko agiye kurega Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) bitewe no kwivangirwa mu kazi ke.
Yagize ati “Njye n’umunyamategeko wanjye turi gutegura ikirego tuzajyana muri FIFA kuko ntibigeze bubaha amasezerano yanjye. Ni bibi kuri bo kuko tuzahurira mu butabera. Amasezerano avuga ko umutoza mukuru ari we ushinzwe kugena abakinnyi bajya mu kibuga no gutegura ikipe. Rero, tuzahurira imbere y’amategeko.”
Yavuze kandi ko umutoza uwo ari we wese wazana hakiri ubuyobozi bubeshya kandi butazi umupira nta musaruro n’ubundi ikipe yabona.
Ati “Biba bigoye ko nakorana n’abantu batari inyangamugayo, ababeshyi kandi ni ko byagendaga umwaka wose. Nakoranye n’abakinnyi badafite ubushake kubera kudahembwa. Ntekereza ko n’iyo wazana Pep Guardiola cyangwa Mourinho, mpamya ko bafite abakinnyi batahembwe, umusaruro utaba uko babishaka.”
Yakomeje agira ati “Rayon ni ikipe nziza twaranishimye cyane ubwo twamenyaga ko tugiye kuyitoza. Ifite abafana beza, bayishyigikira, bazi ubwenge. Gusa ifite abayobozi badashoboye, batera ubwoba gusa. Muri Rayon Sports hari umugabo witwa Patrick utekereza ko abanyamahanga ari bo beza bakwiye guhabwa amafaranga menshi.”
“Ntekereza ko mu gihe bose bitwaye neza ngomba gukoresha umunyarwanda unganya urwego n’umunyamahanga, nyamara Patrick ntabwo ariko abyumva kuko yumva ko umukinnyi ari ufite ibigango nta tekiniki afite.”
Uyu Mufaransa yageze muri Gikundiro muri Mutarama 2024, asinya amasezerano y’amezi atandatu, asimbuye Umunya-Tunisie, Yamen Zelfani wari watandukanye n’iyi kipe mu mpera za 2023 nyuma yo kunanirwa kuyigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru Julien Mette ntiyigeze ahirwa. Mu Gikombe cy’Amahoro yatwaye umwanya wa gatatu atsinze Gasogi United. Gusa ariko, mu mikino itandatu yatoje muri iri rushanwa yatsinze itatu, atsindwa indi itatu. Yatsinzwe na Interforce ibitego 2-1 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, ari na wo wa mbere yatoje, yongera gutsindwa na Bugesera FC imikino ibiri ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Muri shampiyona, yafashe ikipe guhera ku munsi wa 18 wa shampiyona. Mu mikino 13 yatoje yatsinzemo icyenda, atsindwa imikino ine. Ibi byatumye Rayon Sports isoreza shampiyona ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 57, irushwa amanota 11 na APR FC yatwaye igikombe.
Ukubura umusaruro muri Rayon Sports kwatewe n’impamvu nyinshi zitandukanye, zishobora kubamo iyo kuba Rayon Sports yaratakaje abakinnyi benshi b’inkingi za mwamba hagati muri shampiyona, barimo Rwatubyaye Abdul wari Kapiteni, Abagande Joachiam Ojera na Mussa Essenu ndetse na Hertier Luvumbu batigeze basimbuzwa uko bikwiye. Julien Mette kandi nk’uko yabigarutseho mu butumwa busezera, ntiyari afite umutoza wungirije nyuma yo kwanga gukorana n’Umunya-Mauritania Mohamed Wade yaje asanga.
Julien Mette w’imyaka 42 waje muri Rayon Sports avuye muri AS Otohô, yatangiriye uyu mwuga muri Congo Brazzaville muri Tongo FC Jambon mu 2016 mbere yo kunyura no mu ikipe y’Igihugu ya Djibouti.
Nk’umutoza, yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya shampiyona ya Congo mu 2019 na 2023.
Magingo aya, iyi kipe ikomoka i Nyanza nta mutoza mukuru ifite, mu gihe izatangira imyitozo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nyakanga 2024, saa Cyenda mu Nzove, aho isanzwe ikorera imyitozo. Uretse umutoza mukuru udahari, nta n’umutoza wungirije ifite kimwe n’uwongerera ingufu abakinnyi, mu gihe bivugwa ko n’Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga wakoraga izi inshingano ashobora kutazagaruka.
Umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André watangajwe kuri uyu wa Gatatu, asimbuye Umuny-Kenya, Webo Lawrence ni we mutoza rukumbi uhari kuri ubu.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW