Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’Umunye-Congo (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports yakiriye Prinsse Junior Elenga Kanga, rutahizamu ukomoka muri Congo Brazzaville wakiniraga AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Nyuma yo kuziba ibyuho yari ifite, birimo mu izamu, ubwugarizi no hagati mu kibuga, kuri ubu Murera yatangiye no gushaka ibisubizo mu busatirizi bwa yo, ihereye ku musimbura wa Joackiam Ojera, Youssef Rharb ndetse na Tuyisenge Arsène batandukanye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo rutahizamu Junior Elanga w’imyaka 24 yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, yakirwa n’umwe mu bakozi ba Rayon Sports.

Uyu musore usatira anyuze mu mpande yamaze kugirana ibiganiro na Rayon Sports ndetse nta gihindutse araza kwerekanwa vuba aha, ahite anatangira imyitozo.

Yakiniraga ikipe ya Vita Club mu mwaka w’imikino ushize, aho banatwaranye Igikombe cy’Igihugu (coupe du Congo).

Vita Club imugura yari yamubengutse muri AS Otôho y’iwabo yari yafashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona. Elanga n’ubwo yakinaga mu ikipe ikomeye, ntiyigeze aba umukinnyi ukenerwa cyane mu ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville kuko  kugeza magingo aya yayikiniye umukino umwe gusa muri Mutarama 2023, ubwo bakinaga na Niger.

Byitezwe ko kuri uyu munsi mu Nzove ari bukorane n’abandi imyitozo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Gikundiro itarabona umutoza mukuru, yatangiye imyitozo mu cyumweru gishize yitegura umwaka w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Yakiriwe na Sylvestre usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports mu ishami ry’Itumanaho
Junior Elanga aje gusoza ibiganiro biganisha ku gusinya amasezerano
Yageze mu Rwanda mu rukerera rw’uyu wa Kane
Ni umusore ushinguye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -