Ikipe ya APR FC yatsindiwe na Red Arrows ku mukino wa nyuma wa CECAFA Dar Port Kagame Cup kuri penaliti 10-9, ibura igikombe, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Wari umukino wa nyuma wa CECAFA Dar Port Kagame Cup yari imaze iminsi ibera Dar es Salaam muri Tanzania aho yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 APR FC ikina na Red Arrows yo muri Zambia.
Uyu mukino wabanjirijwe n’umwanya wa 3 wegukanywe na Al Hilal yo muri Sudan, nyuma yo gutsinda Al Wadi yo muri Djibouti kuri penaliti.
APR FC yatangiye umukino isatira ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa gatatu, Mugisha Gilbert yinjiye mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu bawukuramo.
Red Arrows yaje kubona penaliti ku munota wa cyenda ku ikosa ryari rikozwe na Byiringiro Gilbert, yatewe na Ebengo Ikoko ariko Pavelh Ndzila awukuramo.
Guhera ku munota wa 20, Red Arrows yatangiye gushyira igitutu kuri APR FC ariko ubwugarizi n’umunyezamu Pavelh Ndzila babyitwaramo neza.
Ku munota wa 39, Mugisha Gilbert yahinduye umupira mwiza ariko Dushimimana Olivier ashyizeho umutwe umupira ukubita umutambiko w’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Niyibizi Ramadhan aha umwanya Richmond Lamptey.
Ku munota wa 50, Richmond Lamptey yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko unyura hanze y’izamu.
- Advertisement -
Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka 2, Dushimimana Olivier na Victor Mbaoma bavuyemo hinjiramo Ndayishimiye Dieudonné na Mamadou Sy.
Ku munota wa 62, ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, Ricky Banda yaje gutsindira Red Arrows igitego cya mbere.
APR FC yaje gushyira igitutu kuri Red Arrows irema uburyo bw’ibitego butandukanye ariko ntiyabubyaza umusaruro.
Mamadou Sy wari waje mu kibuga asimbuye, yaje kwishurira APR FC ku munota wa 90+2, ku mupira mwiza yari ahawe na Richmond Lamptey. Umukino warangiye ari 1-1 hahita bitabazwa iminota 30 y’inyongera na yo yarangiye nta mpinduka, hagahita hitabazwa penaliti.
Batanu ba mbere ba APR FC bateye, barimo Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clèment, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy. Aba bose bazinjije n’aba Red Arrows barazinjiza, maze batangira kugenda batera imwe imwe.
Aliou Souane, Richmond Lamptey, Seidu Dauda bazinjije mu gihe Tuyisenge Arsène yayihushije n’aho abandi bakinnyi batanu ba Red Arrows bazinjije, ihita itahana igikombe muri Zambia gutyo.
Ikipe ya mbere yahembwe imidari ya Zahabu, igikombe n’ibihumbi 30$. Iya Kabiri yahembwe imidari ya Feza n’ibihumbi 20$, mu gihe iya Gatatu yahembwe imidari y’umuringa n’ibihumbi 10$.
Myugariro w’ikipe y’Ingabo yabaye umukinnyi w’umukino ndetse anegukana igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa, mu gihe Pavelh Ndzila yabaye umunyezamu w’irushanwa.
Ikipe y’Ingabo ibitse ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup, byose yegukanye byakiniwe mu Rwanda.
UMUSEKE.RW