RIB iri gukora iperereza ku munyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukora iperereza kuri Karera Patrick,Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, ku byaha akekwaho  yakoreye muri iyi Minisiteri.

Karera arakorwaho iperereza mu gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya na we wigeze kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije na we yirukanywe ku mirimo .

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry B, yemeje aya makuru avuga ko muri Minisiteri y’Ibidukikije hari abakorwaho iperereza.

Ati “Nibyo Jean D’Arc Mujawamariya ari gukorwaho iperereza, ku byaha akekwa kuba yarakoze ubwo yari muri Minisiteri y’Ibidukikije, ari Minisitiri w’Ibidukikije. “

Akomeza ati “Umunyamabanga Uhoraho ari mu bari kubazwa, ari gukorwaho iperereza. Ubu nta kindi twatangaza .”

Dr Murangira avuga ko ibizava mu iperereza   bizatangazwa nyuma niba yakurikiranywa afunze cyangwa adafunze.

Ibiro  bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko Dr Mujawamariya  “ Hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -