Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ntahomvukiye Innocent wo mu Mudugudu wa Cyunyu mu Kagali ka Rwoga, mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, arakekwaho kwica atemye umugore we Uwingeneye Mukandanga.

Amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Uwingeneye Mukandanga yamenyekanye mu ma saa moya z’umugoroba (19h00) w’ejo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024.

Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gitwa uri mu Kagari ka Rwoga, mu Murenge wa Kabagari ndetse yari yarabyaranye n’umugabo we abana batanu.

Amakuru y’intandaro y’urwo rupfu ni uko  ngo yari yararagijwe n’abaturanyi ihene inye ndetse yari yarazijyanye aho uyu mugabo basezeranye acumbitse bitewe nuko ariho hari ubwatsi bwinshi.

Ubwo yashakaga kuzigarura mu Mudugudu wa Gitwa,  umugabo we yabyanze,amusaba ko yabanza kamuha igihembo cy’uko yaziragiye neza.

Nyuma baje kutabyumvikanaho, batangira gukimbirana ari nako umugore asaba ko yatwara ihene, umugabo nawe arabyanga.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo  yaje kujya mu nzu, asohokana umuhoro yawuhishe mu kwaha, amutema ku ijosi n’ahandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali, Ntivuguruzwa Emmanuel, avuga ko amakuru bafite nk’ubuyobozi nta makimbirane uyu muryango wari ufitanye azwi nubwo babanaga batarasezeranye imbere y’amategeko.

Ati: “Amakuru y’Urupfu rwa Nyakwigendera twayamenye mu ma saa moya z’umugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga, aho umugabo wa Nyakwigendera bikekwa ko yamwishe akoresheje umuhoro, gusa amakuru y’abaturanyi b’uyu muryango bakababa batubwiye ko nta makimbirane bari bafitanye azwi.”

- Advertisement -

Ntivuguruzwa asaba abaturage by’umwihariko abashakanye, kujya begera ubuyobozi bukabagira inama mu gihe hari ibyo batari kumikanaho aho kugira ngo bibaviremo kwicana.

Ati “Nyuma y’ibyo byago dufite ntitwabura gusaba abaturage by’umwihariko abashakanye kujya begera ubuyobozi igihe hari ibyo batumvikanaho, aho kugira ngo bibaviremo impamvu yo kwicana”.

Uyu mugabo Ntahomvukiye Innocent ukekwaho kwica umugore we yamaze gutabwa muri yombi.

Ni mugihe umurambo wa nyakwigendera Uwingeneye Mukandanga wajyanywe ku bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE.RW