Abantu umunani bari bari gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu Karere Ka Rulindo, bagwiriwe n’ikirombe batatu bahita bapfa, babiri bakurwamo ari bazima ni mu gihe abandi bagishakishwa.
Byabaye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024 mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo.
Iki kirombe cyari kimaze igihe kinini cyarafunzwe hatagikorerwa ubucukuzi, gusa ngo aba baje kwiyiba bajya gucukura ayo mabuye.
Cyaje kubagwira mu masaha ya saa Saba z’amanywa ari nabwo hahise haboneka ubutabazi, bamwe bavamo bakiri bazima, abandi bashizemo umwuka mu gihe abahezemo bagishakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinzuzi, Benda Théophile yemeje aya makuru avuga ko hari abarokowe ariko hari n’abitabye Imana ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikiri gukorwa ngo n’abandi bakurwemo.
Yagize ati “Ni ahantu hari hasanzwe hari ibikorwa by’ubucuruzi bisanzwe byemewe n’amategeko ariko habagamo umwongoti wa kera wafunzwe kuko utari ugikoreshwa, ubwo rero biza kugaragara ko hari abantu bagiye gukoreramo mu buryo bwo kwiyiba bajya gucukuramo hanyuma rero umwongoti uza kubaridukira urabagwira.”
Akomeza agira ati”Tumaze kumenya abantu umunani bari bagiyemo, babiri bakuwemo bajyanywe kwa muganga bakomeretse, abandi batatu bapfuye ariko haracyarimo abandi bo ntabwo bari baboneka ariko baracyarimo.”
Yakomeje asaba abaturage kwitwararika ntibishore mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga bukanabahitana.
Ati “Abaturage turabakangurira gukomeza kwirinda gukora ubucukuzi butemewe kuko bushyira ubuzima mu kaga kuko babikora nta bugenzuzi bwa gihanga buhari bigatuma rero akenshi bivamo impanuka zibaviramo n’impfu.”
- Advertisement -
Abagwiriwe n’ikirombe bose ni abagabo bari bagiye gucukura mu kirombe cyahoze gicukurwamo gasegereti kuva kera ku bw’abakoloni na nyuma y’aho gato ariko haza gufungwa kubera ko hari harabaye umukoke.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Rulindo