Rusizi: Barakwiba wakopfora ugakubitwa bakagusiga wambaye ubusa

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Batobora inzu z'abaturage n'izubucuruzi
Abaturage bo mu Mirenge ya Nkanka na Gihundwe babangamiwe n’ubujura bukabije buhindura isura uko bwije n’uko bukeye, kugera n’ubwo abo bajura bakwambura ibyo ufite, bakaguhondagura bakarenzaho no kwambura imyenda bakagusiga uko wavutse.
Abatuye mu tugari twa Gatsiro na Gitwa two mu Mirenge ya Gihundwe na Nkanka babwiye UMUSEKE ko nta nzego batatakambiye ariko byabaye nko gucurangira abahetsi.
Mu gahinda kenshi bavuga ko nta muturage ucyura ihaho mu rugo rwe, nta worora itungo ngo rizamuke, ngo hari n’ubwo bakwiba ihene bakayibagira no mu rugo rwawe.
Umwe mu baturage yagize ati “Dukeneye ubutabazi  kuko tuzonzwe n’abajura, ari itungo bararijyana, umwaka mu murima ntibatuma wera, yewe muhuriye mu nzira n’ihaho nturigeza iwawe.”
Mugenzi we avuga ko aba bajura ari ibihazi ku buryo no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku munsi w’amatora biraye mu nzu z’abaturage barazitobora, si ukubiba karahava.
Ati“Ubujura bumeze nabi nta muturage uzirika ihene ku musozi bayikerera icy’amaso inzu barazitobora no ku munsi w’amatora twavuye gutora dusanga inzu zose bazitobaguye”.
Aba baturage bifuza ko inzego za Leta zacyemura iki kibazo burundu byaba ngombwa hagakoreshwa n’ingufu z’inzego z’umutekano kuko bimaze gufata indi ntera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yabwiye UMUSEKE ko bagiye kwicarira iki kibazo.
Ati “Dufatanyije n’inzego z’umutekano iki kibazo tugiye kugikurikirana, Icyo dusaba abaturage n’uko bajya baduha amakuru ku gihe, tukamenya abihishe inyuma y’ubwo bujura”.
Muri iyi mirenge yombi ngo hari n’aho batanyura ku manywa, gusa si abaturage bibwa gusa muri  Gicurasi 2023, Padiri wo muri paruwasi ya Nkanka yakubiswe n’abajura, anamburwa telefone.
Muri Kanama 2023, Ikigo cy’amashuri abereye umuyobozi kibasiwe n’abajura hibwa amasafuriya manini (muvero) yatekerwagamo ibiryo by’abanyeshuri, yaje kugarurwa habaye ubwumvikane.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, Muri iki kigo bahuye n’ikindi gitero cy’abajura hibwamo mudasobwa zigera kuri 21 zo mu bwoko bwa Positivo kugeza ubu zaburiwe irengero.
Batobora inzu z’abaturage n’izubucuruzi
Iyo bibye inkoko n’ihene bahita bazibaga
Abajura bayogoje abaturage
MUHIRE DONATIEN 
UMUSEKE.RW i Rusizi